• Amakuru / MU-RWANDA


Umusore w’imyaka 21 wari usanzwe akora akazi k’ubukarani mu Karere ka Rwamagana yicishijwe majagu nyuma yo kujya kunywera mu kabari k’abavandimwe babiri agatongana na bo ubwo yagaruzaga ibiceri 200 Frw bakarwana umwe akayimukubita mu mutwe.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026 bibera mu Mudugudu wa Kiboha mu Kagari k’Akabatasi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yatangaje ko uwo musore yagiye kunywera mu kabari k’abavandimwe babiri, nyuma aza kurwana na bo umwe amukubita majagu ahita apfa.

SSP Twizeyimana yavuze ko abo bavandimwe babiri bahise bamuviraho inda imwe baramukubita hiyongeraho na mucoma na we araza bafatanya gukubita wa musore. Umwe muri abo bavandimwe ngo yahise azana majagu ayimukubita mu gahanga undi ahita apfa.

SSP Twizeyimana yavuze ko abamukubise bahise batoroka, Polisi n’izindi nzego z’umutekano batangira kubashakisha aho umwe yafatiwe mu Murenge wa Nzige ari guhunga mu gihe abandi babiri bakiri gushakishwa.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments