Abakirisitu bo muri Sudani bahuriye hamwe n’abayobozi muri Khartoum International Fairgrounds mu isengesho rusange ryasabaga amahoro no guhagarika intambara imaze imyaka irenga itatu muri iki gihugu.
Iri sengesho ryateguwe n’Inama
y’Amatorero ya Sudani, aho abitabiriye baririmbye, babyina ndetse bazunguza
amabendera ya Sudani, mu gihe abana na bo batanze indirimbo zishingiye ku
myemerere ya Gikristo.
Umuyobozi w’Ingabo za Sudani akaba
n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iki gihugu, Abdel Fattah al-Burhan, na we
yagaragaye aho iki gikorwa cyabereye.
Pasiteri Sufyan, Umuhuzabikorwa
Mukuru w’Amatorero muri Sudani, yasabye Abanyasudani baba imbere mu gihugu
ndetse n’abari mu mahanga gushyira hamwe mu gushaka amahoro.
Yavuze ko intambara yangiza kandi
ko nta cyo imariye abaturage, kuko yamaze guhitana abantu benshi ndetse igasiga
imiryango myinshi ibuze ababo.
Padiri Youhanna yavuze ko
abakirisitu bakomeje gusengera abarwayi n’abakomeretse, ndetse bagakomeza
guhumuriza imiryango yatakaje ababo kubera intambara.
Abitabiriye iki gikorwa bavuze ko
bizeye ko amasengesho yabo azagira uruhare mu gutuma Sudani ibona amahoro,
ituze, ubumwe n’ubwiyunge.
Iki gikorwa cyabaye ku
nsanganyamatsiko igira iti: “Nimuze dufite umutima umwe... dusengere hamwe
Sudani.”
Sudani imaze igihe iri mu ntambara yatangiye muri Mata 2023,
hagati y’Ingabo za Sudani (SAF) n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF). Iyi
ntambara imaze guteza urupfu rw’abantu benshi, gukomereka no kwimuka
kw’abaturage benshi, ndetse n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa.