Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Ku wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, Nibwo Komisiyo ya PAC yagaragaje ko ibitaro bya Muhima bifite ibibazo bishingiye ku mitangire ya serivisi birimo no kuba bidafite imbangukiragutabara zihagije.
Iyi Komisiyo yabigarutseho ubwo Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima, Dr Mugisha Steven n’abo bafatanya kuyobora ibi bitaro, baherekejwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bari bitabye Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’Umutungo n’Imari bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC.
Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens, ati “Icya mbere hari ibibazo bya ‘ambulance’ ariko harimo no kudasubiza ibyifuzo by’ababagana kandi baba babishyize mu dusanduku tw’ibitekerezo ariko noneho hakaba n’ikindi kibazo cy’imirongo miremire.”
Dr Mugisha yavuze ko kugeza ubu ibi bitaro bifite imbangukiragutabara ebyiri ariko mu minsi yashize byari byahawe iya gatatu n’ubwo nayo Minisiteri y’Ubuzima yayisubije.
Ati “Twari dufite ‘ambulance’ ebyiri kandi ni zo dufite kuko mu minsi yashize Minisiteri y’Ubuzima hari iyo yaduhaye ya gatatu ariko nayo mu cyumweru gishize barayisubiza.”
“Ikibazo cya ‘ambulance’ cyo turacyagifite, Minisiteri y’Ubuzima yatwijeje ko batumije izindi ndacyeka ko izaduhereza indi ambulance kugira ngo tubashe gucunga abarwayi bafite ibibazo byihutirwa uko bikwiye.”
Kuba badasubiza ibyifuzo by’ababagana, Dr Mugisha yasobanuye ko kugeza ubu cyakemutse kuko kuri ubu bashyizeho udusanduku tw’ibitekerezo tugera kuri 20.
Ati “Byaragaragaye ariko byaje gukosorwa ubu gahunda iriho tugira udusanduku tw’ibitekerezo mu bitaro hose tugera kuri 20 ku buryo abarwayi bashyiramo ibibazo cyangwa ibitekerezo byabo.”
“Tugira abashinzwe kwakira abantu bagezwaho ibyo bibazo, ikindi iyo bamaze gusesengura ibyo bibazo bivuye mu dusanduku tw’ibitekerezo bishyikirizwa ubuyobozi bw’ibitaro, tukareba impamvu, hari ibihita bikemurwa ako kanya, ibidakemutse nabyo tugashaka inzego zabidufashamo. Ubu turi ku rwego rwiza kubera ko turimo kubahiriza uko byakabaye bikorwa.”
Ikijyanye n’imirongo miremire, ubuyobozi bw’Ibitaro bya Muhima byatangaje ko biterwa n’ubuke bw’abakozi kuko nko mu minsi ishize hari abagera kuri 12 bagiye kwiga kandi muri bo ntan’umwe urasimbuzwa.
Ati “Tugira abarwayi benshi, igihari wenda bigendanye n’abakozi bake baba abadogiteri, abaforomo n’ababyaza cyangwa abandi bakozi babafasha , dukorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo tubashe kubona abakozi bakira ba barwayi baba bahari.”
“Nk’ibiheruka, mu mezi atanu ashize hamaze kugenda abadogiteri 12 bajya kwiga kandi muri bo nta n’umwe urabasha gusimbuzwa kubera ko Minisiteri y’Ubuzima itubwira ko itarabona abandi. Ni ibintu biba birenze ubushobozi bwacu bwo kubikemura ariko tugerageza gukorana na Minisiteri y’Ubuzima ngo idufashe.”
Dr Mpabwanamaguru yavuze ko ibigendanye na serivisi z’ubuzima mu Mujyi wa Kigali, ari ikintu cyaganiriweho ku rwego rw’umujyi basanga hagomba kubaho ibiganiro na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo havugutwe umuti urambye.