Imitwe irindwi (7) yitwaje intwaro imaze igihe urwanya ubutegetsi bwa Ethiopia mu bice bitandukanye by’igihugu yatangaje ko yishyize hamwe, igamije guhangana n’ubutegetsi buri i Addis Ababa.
Aya matsinda y'imirwe yitwaje intwaro, arimo Fano yo mu Ntara ya Amhara, Oromo Liberation Army (OLA), Tigray People’s Liberation Front (TPLF) ndetse n’andi matsinda ane mato, yishyize hamwe mu ihuriro ryise Alliance for Survival.
Aya matsinda ashinja Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed guteza imbere ibyo avuga ko ari intambara, ubwicanyi ndengakamere, gusenya ibikorwa remezo n’ubukene bukabije, ndetse akavuga ko Ethiopia ishobora gusenyuka.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Ethiopia, Billene Seyoum, yavuze ko aya matsinda yari asanzwe afitanye imikoranire, nk’uko Reuters yabitangaje.
Ethiopia imaze imyaka ihanganye n’imvururu n’intambara zishingiye ku mitwe yitwaje intwaro, cyane cyane mu Ntara za Oromia na Amhara, ari zo zituwe n’abantu benshi.
Mu Majyaruguru y’igihugu, mu Ntara ya Tigray, na ho hakomeje kugaragara umwuka mubi nyuma y’intambara yamaze imyaka ibiri igahitana abantu babarirwa mu bihumbi byinshi, abandi benshi bagahunga cyangwa bagasigara baravuye mu byabo.
Intambara ya Tigray yarangiye mu 2022 nyuma y’amasezerano y’amahoro yatewe inkunga n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Icyakora, hakomeje kugaragara impungenge z’uko imirwano ishobora kongera kubura, kuko impande zombi zikomeza gushinjanya kutubahiriza ibyo zumvikanyeho.
Uretse Oromia, Amhara na Tigray, iri huriro rishya ririmo n’imitwe ikorera mu Ntara za Somali, Afar na Benishangul-Gumuz. Ibi bivuze ko amatsinda arigize akomoka mu bice bitandatu muri 12 bigize Ethiopia.
Amatsinda amwe muri aya mashya yigeze no kurwana hagati yayo, ariko ubu avuga ko yiyemeje gukorera hamwe mu guhangana n’umwanzi ahuriyeho.
Umusesenguzi Edward Bach wo muri Verisk Maplecroft yabwiye AFP ko bishobora kugorana ko aya matsinda asangira intwaro cyangwa akagira ubufatanye bwimbitse, kubera ko ashobora kuba inshuti uyu munsi ariko ejo akongera kuba abanzi.
Fano yo muri Amhara yigeze kurwana ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Ethiopia irwanya TPLF mu ntambara yo muri Tigray. Nyuma y’uko iyo ntambara irangiye, Fano yahise ihindukira irwanya Guverinoma, cyane cyane nyuma yo kwanga amabwiriza yo gushyira intwaro hasi.
Umuvugizi wa Ogaden National Liberation Front (ONLF), Abdikadir Addaani Hirmooge, yavuze ko intego y’iri huriro ari uguhuza abaturage bo mu moko atandukanye no guharanira ko bagira uburenganzira bwo kwishyiriraho imiyoborere.
Yagize ati:"Intego yacu ni uko abaturage bagira demokarasi, bakagira uburenganzira bwo kwishyiriraho ubuyobozi no kwifatira ibyemezo bibareba."
Guverinoma ya Ethiopia kandi imaze imyaka irwana na OLA, aho imirwano hagati y’impande zombi yatangiye kugaragara cyane kuva mu 2018.
Itangazwa ry’iri huriro rishya rije nyuma y’amezi make havuzwe imikoranire ishobora kuba iri hagati ya TPLF n’igihugu cya Eritrea gihana imbibi na Ethiopia.
Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yavuze ko yizeye ubushobozi bwa Ethiopia bwo kwirinda, anashimangira ko igihugu cye kidatewe ubwoba n’abashobora kongera kwiyongera ku banzi bacyo.
Ethiopia kandi iherutse gukora amatora rusange, aho ishyaka rya Abiy Ahmed, Prosperity Party, ryakomeje kugira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko. Icyakora, ayo matora yabaye mu gihe hari intambara, ibirego by’igitugu no kuba amashyaka amwe atavuga rumwe n’ubutegetsi atarayitabiriye ku buryo bwagutse.
Fano na OLA byanze kwemera ayo matora n’ibyayavuyemo, mu gihe Tigray n’abaturage bayo bagera kuri miliyoni esheshatu batigeze bitabira ayo matora.
Like This Post? Related Posts