Ishyaka United
Russia (Uburusiya Bumwe) ryegukanye imyanya 355 kuri 450 igize Inteko Ishinga
Amategeko y’u Burusiya (Duma), nk’uko imibare y’ibanze yatangajwe ku wa Mbere
na Komisiyo Nkuru y’Amatora ibigaragaza.
Uyu mubare
w’imyanya ni wo munini iri shyaka ritigeze rigira kuva ryashingwa, ukaba urenze
uwo ryari ryagezeho mu 2016 ubwo ryabonaga imyanya 343.
Amatora yabaye
mu gihe cy’iminsi itatu, kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Nzeri, akaba ari yo ya
mbere abaye kuva u Burusiya butangiza igitero cyagutse kuri Ukraine mu 2022.
Kugeza ubwo
abarenga 95% by’amajwi bari bamaze kubarwa, United Russia yari imaze kubona
hafi 58% by’amajwi. Ishyaka rya gikomunisiti ryaje ku mwanya wa kabiri
n’imyanya 40, rikurikirwa na LDPR rifite imyanya 25, naho New People ribona
imyanya 20.
Perezida wa
Komisiyo Nkuru y’Amatora, Ella Pamfilova, yavuze ko abarenga 59% by’abari
bafite uburenganzira bwo gutora bitabiriye amatora.
Aya matora
yabaye mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bafite imbogamizi zikomeye.
Amashyaka anenga ubutegetsi bwa Kremlin cyangwa atavuga rumwe n’intambara yo
muri Ukraine ntabwo yemerewe kwitabira aya matora ku rwego rw’igihugu, mu gihe
abakandida benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi na bo batemerewe kwiyamamaza.
Biteganyijwe
ko amanita ya nyuma y’ibyavuye
muri aya matora bizatangazwa mu mpera z’iki cyumweru.
Like This Post? Related Posts