Abantu barindwi bo mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano, bakurikiranyweho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.
Abafashwe bafatiwe mu Mudugudu w’Akanyamirambo, mu Murenge wa Kigali, aho bakekwaho kuba barakoraga ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butubahirije ibisabwa n’amategeko.
Amakuru avuga ko abo bacukuzi bakoreshaga intwaro gakondo ndetse n’imbwa mu kurinda aho bakoreraga. Bivugwa ko umuntu wageragezaga kubabuza cyangwa kubangamira ibyo bikorwa yashumurizwagaho izo mbwa.
Ubwo umunyamakuru wa BTN TV yageraga aho abo bantu bakoreraga kugira ngo abskira ibyo bikorwa by’ubucukuzi butemewe bagire icyo babivugaho, bamwe muri bo bahisemo guhunga aho kugira ngo bagire icyo batangaza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko kugeza ubu abantu barindwi bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
CIP Gahonzire yavuze ko ibikorwa byo gukurikirana no gufata abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ubucukuzi bwa kariyeri butemewe bikomeje, kugira ngo abagaragaweho uruhare muri ibyo bikorwa bagezwe imbere y’ubutabera.
Mu Rwanda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwa kariyeri bugomba gukorwa hakurikijwe ibisabwa n’amategeko n’impushya zitangwa n’inzego zibifitiye ububasha. Gukora ubwo bucukuzi nta ruhushya cyangwa mu buryo bunyuranyije n’ibisabwa bishobora gutuma ubikoze akurikiranwa n’amategeko kandi agahanwa hakurikijwe uburemere bw’icyaha.
Itegeko Nº 072/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo yaryo ya 63, riteganya ko umuntu ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya aba akoze icyaha. Iyo ahamwe n’icyaha, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 25 na miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Umuvugizi wa Polisi kandi yihanangirije abantu bagura amabuye y’agaciro akomoka kuri ubwo bucukuzi butemewe, avuga ko kubigura bishobora gukomeza gutera inkunga no guteza imbere ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Inzego z’umutekano zisaba abaturage kwirinda kugira uruhare mu bucukuzi butemewe no gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi, kugira ngo ababigiramo uruhare bafatwe hakiri kare.
Like This Post? Related Posts