• Amakuru / MU-RWANDA

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Togo, Prof. Robert Dussey, basinyanye amasezerano atatu agamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yasinyiwe i New York ku wa 22 Nzeri 2026, ku ruhande rw’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA81).

Muri aya masezerano y’ubwumvikane (MoU) harimo ajyanye n’ibiganiro bya politiki hagati y’ibihugu byombi, iyashyiraho Komisiyo ihuriweho ishinzwe ubufatanye, ndetse n’amasezerano y’urusobe agena imirongo migari y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ubu bufatanye busanga ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ukomeye. Muri Mutarama 2026, u Rwanda na Togo byasinye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo z’ibyiciro byose, agamije koroshya ingendo no guteza imbere imikoranire hagati y’abaturage n’ubucuruzi.

Ibihugu byombi kandi byagaragaje ubushake bwo kongera ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari n’ibindi bikorwa by’iterambere. U Rwanda ruhagararirwa muri Togo n’Ambasaderi uba muri Ghana, mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kwaguka mu Burengerazuba bwa Afurika.

Togo kandi ifite uruhare mu bikorwa by’ubuhuza ku bibazo by’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho ari umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu biganiro bijyanye n’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya masezerano mashya ateganyijwe gufasha ibihugu byombi kugira urwego ruhoraho rwo kuganira ku bibazo bya politiki no kunoza ubufatanye mu nzego zitandukanye, bityo umubano w’u Rwanda na Togo ukarushaho gukomera.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments