• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu baturage batujwe na Leta mu Mudugudu wa Turambi, Akagari ka Turambi, Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bahangayikishijwe n’ishyamba riri hafi y’amazu batuyemo, kuko ngo ribateza ibibazo cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Aba baturage bavuga ko ibiti biri hafi y’amazu yabo bishobora kugwa mu gihe cy’imvura n’umuyaga, bigateza ubwoba ndetse rimwe na rimwe bigasenya amazu.

Ikindi kibazo bavuga ko bahura na cyo ni umwijima ukabije mu masaha y’ijoro, bitewe n’uko iri shyamba ribegereye. Bavuga ko iki kibazo gikomeye kurushaho kuko amazu batuyemo atarageramo amashanyarazi, bigatuma mu ijoro haba umwijima mwinshi.

Aba baturage basaba ko hakorwa igenzura ry’ishyamba, ibiti biri hafi y’amazu bikatemwa cyangwa bigashyirwa ku ntera itabangamira umutekano w’abaturage.

Basaba kandi ko hakongerwa ingufu mu kubagezaho amashanyarazi, kuko kutagira umuriro w’amashanyarazi no guturana n’ishyamba bituma bavuga ko ijoro ribagora cyane.

Abaturage bavuga ko bifuza ko ikibazo cy’ibi biti gikemurwa mu buryo butabangamira ibidukikije, ariko hagashyirwa imbere umutekano w’abaturage n’amazu batuyemo.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments