• Amakuru / POLITIKI

Hakurikijwe ingingo ya kabiri y’Amasezerano ya Vienne agenga umubano wa dipolomasi, u Bubiligi n’u Rwanda bemeranyije kuri uyu wa 22 Nzeri 2026 kongera gusubukura umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro, ambasade z’ibihugu byombi zizongera gufungurwa mu gihe cya vuba.

Mu ntangiriro, buri ambasade izayoborwa n’uhagarariye igihugu mu buryo bw’agateganyo, uzwi nka Chargé d’affaires ad interim, afatanyije n’umudiplomate cyangwa konsole ndetse n’itsinda rito rishinzwe ubufasha mu bya tekiniki.

Nyuma yaho, ibihugu byombi bizatangira gutanga ibisabwa kugira ngo ambasaderi w’igihugu ahabwe uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye, mu rwego rwo gutegura izindi mpinduka mu bahagarariye ibihugu muri dipolomasi.

Ibi bizakorwa kandi hashingiwe ku ihame rivuga ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi azanakomeza kuba ushinzwe guhagararira u Rwanda mu mibanire yarwo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’urukurikirane rw’inama n’itumanaho ridasanzwe ryabaye mu mezi ashize hagati ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi.

Muri ibyo biganiro, impande zombi zaganiriye ku ngingo zitandukanye zari zitera kutumvikana ndetse n’ibibazo by’imyumvire itandukanye hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro byakozwe mu buryo bwubaka, hagamijwe gushakira ibisubizo ibyo bibazo no kongera kubaka umubano ushingiye ku biganiro no kumvikana.

U Rwanda n’u Bubiligi byagaragaje kandi ko bishimira byimazeyo uruhare rwa Leta ya Qatar, yabafashije gutegura inama ya mbere yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi yabereye i Doha muri Kamena 2025.

Ibihugu byombi byashimiye by’umwihariko abayobozi ba Qatar ku ruhare bagize mu korohereza ibyo biganiro.

U Bubiligi n’u Rwanda byongeye gushimangira ko byiyemeje gukomeza ibiganiro bifunguye, bivugisha ukuri kandi bisobanutse.

Ibihugu byombi byagaragaje ko ibyo biganiro ari ingenzi mu gukemura amakimbirane cyangwa kutumvikana bishobora kuvuka hagati yabyo, ndetse no kuganira ku myanya itandukanye cyangwa kutumvikana bikomeje kubaho ku bibazo mpuzamahanga.

Mu rwego rwo kuyobora umubano w’ibihugu byombi mu gihe kiri imbere, byemeranyije ku mahame mashya arimo kutivanga mu bibazo by’undi gihugu, kubahana no gukorana mu buryo bwubaka.

Aya mahame azaba umusingi w’imibanire mishya hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, mu gihe ibihugu byombi bigamije kongera umubano ushingiye ku biganiro, kubahana no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bishobora kuvuka.

Gusubukura umubano wa dipolomasi bivuze ko ambasade z’ibihugu byombi zizongera gukora, mu gihe intambwe ikurikiraho izaba iyo gushyiraho ambasaderi uhagarariye buri gihugu, nyuma yo kubyemeranywaho

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments