Perezida wa
Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko igihugu cye kitazigera “gipfukama” cyangwa
ngo gice bugufi imbere y’igitutu cya Amerika.
Ubu amezi
abaye arindwi intambara hagati ya Iran, Amerika na Israel itangiye.
Icyakora,
Pezeshkian yavuze ko Iran yiteguye gushakira umuti ayo makimbirane binyuze mu
biganiro bya dipolomasi.
Mu ijambo
yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), Pezeshkian yasubije
Perezida wa Amerika, Donald Trump, wari watangaje ko ashobora “kurimbura
burundu” Repubulika ya Kisilamu ya Iran mu gihe amasezerano y’amahoro yaba
atabonetse vuba.
Pezeshkian
yavuze ko ibihano, igitutu n’iterabwoba Amerika ikomeje gushyira kuri Iran
bizatuma Abanyairani barushaho kurwanya ibyo bikorwa.
Ati:
“Ntiduzigera twunamisha imitwe cyangwa ngo dupfukame imbere ya Amerika”
Pezeshkian
kandi yavuze ko amasezerano ayo ari yo yose hagati ya Iran na Amerika agomba
kuba akubiyemo guhagarika igitutu Amerika yashyize ku bwato bwa Iran
ntibukoreshe inzira y’ingenzi yo mu Kigobe cya Hormuz.
Ati:
“Ntibishoboka ko abandi bose bungukira kuri Hormuz, twe tukabuzwa kuyigendamo.”
Perezida
Pezeshkian yavuze ko Perezida Trump yita Iran igihugu gishyigikira iterabwoba,
nyamara ngo Iran ari yo yaba yarakorewe ibikorwa by’iterabwoba.
Mu ijambo
rye, yerekanye ifoto y’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali
Khamenei, wishwe ubwo Amerika na Israel bagabaga igitero cya gisirikare
gihuriweho muri Gashyantare(2), 2026.
Yanasohoye
amafoto y’abasivili barenga 175, abagera kuri bibiri bya gatatu bakaba bari
abana, abayobozi ba Iran bavuga ko bishwe n’ibisasu byarashwe ku ishuri ribanza
riri i Minab ndetse no ku kibuga cy’imikino kiri i Lamerd.
Amerika
yahakanye ko ari yo yateye Lamerd, ivuga ko iperereza ku cyabereye i Minab
rigikomeje.
Pezeshkian
yavuze ko abaturage ba Iran batari bafite uruhare mu mirwano ari bo bibasiwe
n’ibitero, ariko ko igihugu cye cyarasanyweho “imbaraga zose”.
Nyuma
y’ibitero bikomeye Amerika na Israel byagabye kuri Iran, Iran na yo yarashe
ibisasu bya misile na drones muri Israel ndetse no mu bihugu by’Abarabu byo mu
Kigobe cy’Abarabu bikikije Iran, bimwe muri byo bikaba birimo ibirindiro
by’ingabo za Amerika.
Iran kandi
yafashe ingamba zatangiye kubangamira cyane ikoreshwa rya Hormuz, unyurwamo
n’umubare munini w’ibikomoka kuri peteroli na gaze bitwarwa ku isi.
Muri
Mata(4), Amerika yashyizeho igipimo cyo kugenzura no kubuza ubwato n’ibicuruzwa
bya Iran kunyura mu nyanja, mu rwego rw’ibihano bya gisirikare n’ubukungu.
Muri
Kamena(6) Amerika na Iran byageze ku bwumvikane bw’ibanze bwo guhagarika
intambara no kongera gufungura umuhanda wa Hormuz.
Ariko ubwo
bwumvikane bwaje gusenyuka nyuma y’ibitero byongeye kugabwa ku bwato, Amerika
na yo isubizaho ibihano byo mu nyanja.
Iran
irashaka gukomeza kugira uruhare mu kugenzura Hormuz ndetse ikagira amafaranga
yishyurwa n’ubwato awukoresha. Amerika yo ibi ntibikozwa.
Mu ijambo
yagejeje ku Nteko Rusange ya UN ku wa Kabiri, Trump yavuze ko afite “icyemezo
gikomeye” agomba gufata: kwemera ibiganiro byatuma Iran ibasha kongera kubaka
igihugu cyayo cyangwa “kurimbura Repubulika ya Kisilamu” kandi akabikora vuba.
Pezeshkian
yavuze ko ayo magambo agaragaza imyumvire yo gushaka gutegeka abandi
hakoreshejwe iterabwoba.
Ati: “Trump
agomba kumenya ko Abanyairani bazarushaho kurwanya ibihano, igitutu
n’iterabwoba. Ntiduzigera twunamisha imitwe cyangwa ngo dupfukame.”
Nubwo bimeze
bityo, Pezeshkian yavuze ko Iran yiteguye ibiganiro, dipolomasi
n’imishyikirano, ariko ko idashobora kwemera ibiganiro bishingiye ku mbaraga
cyangwa iterabwoba.
Pezeshkian
yashimangiye ko guhagarika ikomanyirizwa Amerika yashyize ku bwato bwa Iran ari
kimwe mu bigomba kuba mu bigize amasezerano mashya.
Yavuze kandi
ko Iran idashaka kurekura uburenganzira bwayo bwo kugira gahunda y’ingufu za
kirimbuzi zigamije amahoro, ariko ko idashaka gukora intwaro za kirimbuzi.
Ati:
“Turabivuga ku buryo bweruye: nta ntwaro za kirimbuzi kandi nta kubuzwa
gukoresha ikoranabuhanga rya kirimbuzi mu bikorwa by’amahoro.”
Trump we
yavuze ko intambara yabujije Iran kugera ku ntwaro ya kirimbuzi, asaba
abayobozi bayo “kureka burundu umugambi wo gukora intwaro za kirimbuzi”.
Ku wa
Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, n’intumwa ya
Amerika, Steve Witkoff, bagiranye ibiganiro bitaziguye, byabaye ku ruhande
rw’inama y’Inteko Rusange ya UN i New York, bicungwa n’abahuza bo muri Qatar.
Witkoff
yavuze ko yizeye ko ibyo biganiro, bibaye ku nshuro ya mbere kuva muri Kamena,
bizatanga umusaruro kandi bigire icyerekezo cyiza.
Umuvugizi wa
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baqai, yavuze ko ibyo biganiro
atari bishya cyane, kandi ko Araghchi yakomeje gutsimbarara ku bisabwa na Iran,
birimo guhagarika ikomanyirizwa Amerika yashyize ku bwato bwa Iran no kurekura
umutungo wa Iran wafunzwe.
Like This Post? Related Posts