• Ubuzima / IBYOREZO

Umuryango w’Abibumbye Wita ku Buzima, OMS uhangayikishijwe n’umwanda uturuka mu mirambo y’abahitanywe n’umwuzure ukajya mu mazi akoreshwa n’abaturage.

Iki kibazo cyerekana ko kibangamiye isuku, kuko umwanda uturuka muri iyo mirambo ishobora gukwirakwiza  indwara mu gihe ntagikozwe.

Mu itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gutera inkunga muri Libye (UNManul) yasobanuye ko amakipe yaturutse mu bigo icyenda by’Umuryango w’Abibumbye yari ahari ku butaka bwa Derna no mu yindi mijyi yo mu burasirazuba bwa Libye kugira ngo atange ubufasha. 

Loni yagize iti: “Abayobozi b’Inzego z’ibanze, ibigo bishinzwe imfashanyo hamwe n’itsinda ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bose bahangayikishijwe n’ingaruka zo kuba habaho kwandura indwara, binatewe n’amazi yanduye ndetse n’isuku nke.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ryatanze ibikoresho by’ubuvuzi byihutirwa byahawe ibigo nderabuzima kugira ngo bifashe abantu 15.000 mu mezi atatu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) irakwirakwiza ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze, birimo ibiringiti, amabati, ibikoresho byo guteka, imiryango 6.200 yimuwe i Derna na Benghazi, umujyi munini mu burasirazuba bwa Libye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments