Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 563 bahamijwe gukopera ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025–2026 bambuwe amanota bari barahawe ndetse n’impamyabumenyi zabo, nyuma y’uko iperereza ryagaragaje ko bakoze uburiganya.
Aba banyeshuri bari mu bakandida 1.630 Minisiteri y’Uburezi yemeje ko bakopeye muri ibyo bizamini. Iyi mibare yatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 19 Ugushyingo 2026, rigaragaza ko iperereza ryakozwe ryari rigamije kumenya neza abakandida bagize uruhare mu buriganya no gufata ibyemezo bibareba.
Kwamamaza amakuru ya Minisiteri y’Uburezi kugaragaza ko iperereza ryatangiriye ku bakandida 1.097 bari baketsweho gukopera. Muri bo, 30 bagaragaye ko nta buriganya bakoze, bityo amanota yabo atangazwa, mu gihe abandi 1.067 bahamijwe icyo cyaha.
Nyuma yaho, iperereza ryagutse rigaragaza abandi bakandida 563 na bo bakopeye, bituma umubare w'abahamijwe gukopera ugera kuri 1.630.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kizamenyesha buri wese muri abo banyeshuri 563 icyemezo cyo gutesha agaciro amanota ye n’impamyabumenyi yari yarahawe. Byari biteganyijwe ko bose bamenyeshwa icyo cyemezo bitarenze ku wa 20 Ugushyingo 2026.
Abanyeshuri bazasubira mu mashuri cyangwa bagakora ibizamini nk’abigenga
Nubwo impamyabumenyi zabo zateshejwe agaciro, aba banyeshuri bemerewe guhitamo inzira ebyiri kugira ngo bakomeze amasomo yabo.
Bashobora gusubira mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye ku bigo bigagaho cyangwa bakimukira ku bindi bigo, hubahirijwe amabwiriza agenga iyakirwa ry’abanyeshuri. Bashobora kandi kwiyandikisha bagakora ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga.
Minisiteri y’Uburezi yasobanuye ko iperereza ku buriganya bwabaye muri ibi bizamini ryamaze kurangira burundu, kandi ko nta bindi byemezo bizafatwa ku bibazo byamaze gusuzumwa.
Impamvu abakopeye mu mashuri abanza bahawe andi mahirwe
Iki kibazo cyongeye kwibutsa ibyabaye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza muri uwo mwaka w’amashuri wa 2025–2026, aho abanyeshuri 7.188 bagaragayeho gukopezwa n’abantu bakuru.
Abo banyeshuri bemerewe gusubira gukora ibizamini hagati ya tariki ya 02 n’iya 04 Nzeri 2026, nyuma y’iperereza ryari ryagaragaje uburiganya bwakozwe n’abantu bakuru, barimo bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yari yarasobanuye ko icyemezo cyo kongera guha amahirwe abanyeshuri bo mu mashuri abanza cyashingiye ku kuba bari bakiri bato kandi barakopejwe n’abantu bakuru.
Ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye bo, Minisiteri yagaragaje ko baba bageze ku rwego rwo kwinjira muri kaminuza cyangwa ku isoko ry’umurimo, bityo ko bagomba kuryozwa uburiganya bakoze.
Ku wa 11 Nzeri 2026, ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, hari hatangajwe ko abakandida 108.405 ari bo bakoze ibyo bizamini.
Icyo gihe ikibazo cy’abanyeshuri bakekwagaho gukopera cyari cyaratangiye gukurikiranwa, ariko nyuma y’iperereza ryimbitse umubare w’abahamijwe uburiganya wageze kuri 1.630.
Ibi bivuze ko mu banyeshuri 1.097 bari babanje gukekwaho gukopera, 30 bagizwe abere, mu gihe 1.067 bahamwe n’uburiganya. Nyuma hiyongereyeho abandi 563, bose hamwe baba 1.630.