• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mpanda, mu Kagari ka Mpanda, mu Murenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y'Amajyepfo, ku wa 25 Nzeri 2026, ahagana saa Tatu z’ijoro (21h00').

Amakuru avuga ko abagabo batatu bagiye mu kabari ka Nshimiryayo basaba ikigage. Icyakora, uyu mucuruzi yababwiye ko cyari cyashize, hasigaye inzoga zipfundikiye.

Abo bagabo bahise binjira mu gice cy’akabari kirimo inzoga zipfundikiye bashaka kuzifata ku ngufu. Nshimiryayo yababujije kuzifata, bituma havuka imvururu hagati ye na bo.

Muri izo mvururu, umwe muri abo bagabo yafashe umuhini w’isuka wari hafi aho, awukubita Nshimiryayo mu mutwe ahita agwa hasi.

Abari hafi aho bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kabilizi, giherereye mu Murenge wa Rusenge, ariko bamugejejeyo yamaze gushiramo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye gukurikirana ibyabaye, ndetse umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati: “Ku bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze, amakuru yahise amenyekana. Polisi yahageze, nyir’akabari ajyanwa kwa muganga, ariko aza kwitaba Imana. Ubu umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu yafashwe, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho. RIB yatangiye iperereza, mu gihe abandi babiri turi kubashakisha kandi na bo turabafata.”

CIP Kamanzi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’urugomo, avuga ko umuntu wese ukora ibinyuranyije n’amategeko azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Nyakwigendera Nshimiryayo Oswald asize umugore n’abana batatu. Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama, bazahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments