Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko abaminisitiri bose bagomba kubanza kumusaba uruhushya mbere yo kuva mu gihugu, nyuma yo kuvuga ko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Haruna Kyeyune Kasolo, yagiye muri Turkiya atabiherewe uburenganzira.
Muhoozi yabitangaje ku rubuga rwa X ku wa 26 Nzeri 2026, avuga ko
Kasolo azasabwa gutanga ibisobanuro ku cyatumye afata icyemezo cyo kujya muri
urwo rugendo.
Yatangaje
kandi ko minisitiri uzajya mu mahanga atabanje kubona uruhushya azajya acibwa
amande ya miliyoni 30 z’amashilingi ya Uganda, avuga ko ayo mafaranga
azakoreshwa mu kubaka imihanda.
Urugendo
rwa Kasolo muri Turkiya rwabaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi wari umaze
kugira ibibazo, cyane cyane ku kibazo cy’umunyapolitiki wo muri Uganda, Fred
Kajubi Lumbuye, uba muri Turkiya.
Muri
urwo ruzinduko, Kasolo yitabiriye ibikorwa byibanze ku bucuruzi, ishoramari,
ubuvuzi n’inganda zitunganya ikawa, ndetse hanasinywe amasezerano y’ubufatanye
hagati y’ibitaro bya Medistate byo muri Istanbul n’ibitaro bya Bujjuko byo muri
Kampala.
Kwamamaza kwa Muhoozi ku mabwiriza mashya byatumye urwo rugendo
rwongera kwibazwaho, mu gihe Kasolo ategerejweho ibisobanuro ku mpamvu yarukoze
atabanje kubona uruhushya.