• Amakuru / MU-RWANDA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) cyasabye amakoperative yo mu Rwanda kurushaho kwigira, agakoresha umutungo n’amikoro byayo mu bikorwa byayo aho guhora ategereje inkunga ya Leta.

Ibi byagarutswehpo n’Umuyobozi Mukuru wa RCA, Francis Kamanzi, ku wa 25 Nzeri 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative.

Kamanzi yavuze ko amakoperative amaze kugera ku rwego rwo gushora imari mu mishinga minini, harimo kubaka inganda, akwiye no kuba ashobora kwifasha mu kubona bimwe mu bikoresho akenera mu bikorwa byayo.

Ati: “Iyo koperative igeze ku rwego rwo kubaka uruganda rwayo, ntikwiriye kuba igisaba inkunga y’ifumbire.”

Yashimangiye ko RCA izakomeza gufasha amakoperative kongera ubumenyi n’ubushobozi mu micungire y’umutungo, ariko na yo akiga gukoresha neza ibyo atunze no kwihaza mu bikorwa byayo.

Iyi gahunda yo gushishikariza amakoperative kwigira ije mu gihe RCA iri gukora isuzuma ry’amakoperative atagikora, kugira ngo harebwe niba hari ashobora kongera gukora.

Kamanzi yavuze ko mu 2023 mu Rwanda habarurwaga amakoperative arenga 11,000, ariko isuzuma ryakozwe rigaragaza ko hafi 3,900 yari atagikora.

RCA irateganya kongera gusuzuma ayo makoperative kugira ngo hamenyekane ayafite ubushobozi bwo gusubukura ibikorwa, afashwe kongera gukora no guteza imbere abanyamuryango bayo.

Kamanzi yavuze ko hari amakoperative atagikora kubera ko ibikorwa byayo bishingiye ku bihembwe, cyane cyane ay’ubuhinzi, akora cyane mu gihe cy’isarura, ubundi ibikorwa bimwe bigahagarara.

Yavuze ko muri icyo gihe hari aho usanga imicungire mibi y’amafaranga yinjijwe mu gihe cy’isarura ituma koperative itagira ubushobozi bwo kongera gukora mu gihembwe gikurikiyeho.

Ati: “Ushobora gusanga bagurisha umusaruro, igihembwe cyarangira bakicara bagategereza. Iyo koperative idakora, amafaranga yabikijwe ashobora gufatwa n’abayobozi bayo, bikayisigira ubushobozi buke bwo kongera gukora.”

Amakoperative yasabye ubufasha mu bijyanye n’imisoro

Abayobozi b’amakoperative na bo basabye ko hakongerwa ubufasha mu kubasobanurira ibijyanye no kwiyandikisha ku misoro, kuyimenyekanisha no kuyishyura.

Perezida w’ihuriro ry’amakoperative, Mediatrice Nyirabahinyuza, yavuze ko hari abayobozi b’amakoperative batarasobanukirwa neza inshingano zabo mu bijyanye n’imisoro.

Yasabye ko inzego zishinzwe imisoro zarushaho kwegera amakoperative, zikayafasha gusobanukirwa ibisabwa no kubahiriza amategeko, aho kuyageraho cyane cyane mu gihe cyo kuyahanisha kubera kutubahiriza inshingano z’imisoro.

Yavuze ko hari amakoperative yagiye ahagarika ibikorwa kubera ibibazo by’imisoro.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko Leta izakorana na RCA mu gukemura imbogamizi amakoperative ahura na zo no kuyafasha kurushaho kugirira akamaro abanyamuryango.

Kugeza ubu, RCA ivuga ko mu Rwanda habarurwa amakoperative agera ku 7,000 yemewe n’amategeko, afite abanyamuryango bagera kuri miliyoni 6.5. Harimo amakoperative y’ibanze, amakoperative ahuza ay’ibanze, federasiyo ndetse n’Urugaga rw’Igihugu rw’Amakoperative.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments