Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe,
yavuze ko kongera gushyira Maj Gen Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo
za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) biteye impungenge, kubera
amagambo yigeze kuvuga yuzuye urwango rwibasira Abanyekongo b’Abatutsi.
Maj Gen
Sylvain Ekenge yari yakuwe ku mwanya w’Umuvugizi wa FARDC ku mpera z’umwaka
ushize wa 2025, mu kwezi k’Ukuboza, nyuma yo kuvugira ku Gitangazamakuru cya
Leta ya Congo, ijambo rutwitsi.
Icyo gihe
uyu musirikare wari wakuweho na Perezida Felix Tshisekedi, yafashe iki cyemezo
nyuma y’iminsi ibiri gusa avuze amagambo yibasira Abanyekongo bo mu bwoko
bw’Abatutsi, aho yari yavuze ko ngo “gushaka umugore w’Umututsikazi muri iki
gihe, bisaba kwitonda.”
Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, wari wanamaganye iriya mvugo
rutwitsi, wanakunze kuvuga ko ikurwaho rya Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi
wa FARDC bidahagije, ahubwo ko yagombaga no kujyanwa mu Butabera, yanenze kuba
yasubijwe muri izi nshingano.
Mu butumwa
yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Amb Nduhungirehe yavuze ko itangazo
risubizaho Ekenge riteye impungenge kandi bidakwiye ku mpamvu zinyuranye.
Impamvu ya
mbere, ayvuze ko niba ishyirarwaho rye “ari ukwemeza ko hagikenewe imvungo
z’urwango rugirirwa Abanyekongo b’Abatutsi n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri
RDC atari ibikorwa by’abantu bacye mu gisirikare cyangwa muri Guverinoma,
ahubwo ko ari umushinga wa politiki wimakajwe na Leta.”
Nduhungirehe
kandi yavuze ko amakuru yo kongera gushyira Ekenge kuri uyu mwanya yatangajwe
mu buryo budasanzwe bw’ibanga rikomeye, ku buryo byari bigamije kudaha umwanya
abashoboga kubinenga yaba ab’imbere mu Gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Nduhungirehe
yagarutse ku magambo Ekenge yavuze ku wa 27 Ukuboza 2025 kuri Televiziyo
y’Igihugu ya RDC, RTNC, aho yinjizaga ingengabitekerezo mu mbi mu Banyekongo
bafite abagore b’Abatutsi, avuga ko bagomba “kwitonda”.
Uyu
musirikare yari yavuze ko abagore b’Abatutsi bashobora kuzana abagabo
b’Abatutsi mu ngo zabo, bakababwira ko ari bene wabo, kugira ngo babyare abana
b’Abatutsi, avuga ko ari uburyo bwo kurinda “ubwoko” bwabo.
Nduhungirehe
yavuze ko ayo magambo yateje impaka ku rwego mpuzamahanga, ndetse avuga ko
Ekenge yahise ahagarikwa ku nshingano zo kuba Umuvugizi w’Ingabo za RDC.
Gusa,
Minisitiri yavuze ko nubwo yahagaritswe, Ekenge atigeze akurikiranwa
n’ubutabera ku bw’ayo magambo.
Yavuze ko nyuma
y’amezi icyenda ahagaritswe, uyu musirikare mukuru yongeye gushyirwa ku mwanya
w’Umuvugizi wa FARDC.
Nduhungirehe
yavuze ko iki cyemezo cyo kumugarura ku nshingano, cyongera gutera impungenge
ku bijyanye n’imvugo zibiba urwango n’ibitekerezo bigamije kwibasira
Abanyekongo b’Abatutsi.
Like This Post? Related Posts