• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahakanye amakuru avuga ko yaba yemereye Iran kugabanyirizwa bimwe mu bihano yafatiwe ndetse igasubizwa amafaranga yayo yafatiriwe mu mahanga, mu rwego rwo kuyishishikariza kugirana na Amerika amasezerano ku bijyanye na gahunda yayo ya kirimbuzi.

Trump yabihakanye nyuma y’inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Axios ivuga ko ubuyobozi bwe bwari bwiteguye kugabanya bimwe mu bihano Iran yafatiwe, mu gihe Tehran yaba igaragaje intambwe zifatika mu guhindura cyangwa kugabanya ibikorwa bijyanye na gahunda yayo y'intwaro kirimbuzi.

Axios yavuze ko aya makuru yayakuye ku bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri 2026, Trump yavuze ko nta masezerano ayo ari yo yose yahaye Iran, ashimangira ko inkuru ya Axios ari ibinyoma.

Trump yanashinje iki kinyamakuru gukwirakwiza amakuru atari yo, avuga ko biterwa n’uko bamwe mu bagikoreramo bamwanga.

Hagati aho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yavuze ko igihugu cye cyamaze guha abahuza bari muri Qatar ibitekerezo byacyo kugira ngo babishyikirize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Araqchi yavuze ko Tehran itegereje igisubizo cya nyuma cya Washington gishobora gutangwa binyuze muri Doha, mu gihe ibiganiro bigamije gushaka uburyo intambara yahagarikwa bikomeje.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko Iran yamenyesheje Amerika ndetse n’umuryango mpuzamahanga ibyo Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran asaba kugira ngo inzira y’ubucuruzi yo mu Nyanja ya Hormuz yongere gufungurwa.

Ntabwo Araqchi yasobanuye mu buryo burambuye ibyo Iran isaba kugira ngo iyo nzira yongere gukoreshwa ariko inshuro nyinshi Iran yagiye ivuga ko Amerika igomba kubahiriza amasezerano yo ku wa 17 Kamena 2026.

Yavuze ko niba Amerika koko ishaka kugera ku masezerano cyangwa ku gisubizo gishingiye ku mahoro, Iran yamaze gushyikiriza abahuza ibyo isaba, bityo igisubizo kikaba kiri ku ruhande rwa Washington.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments