Urukiko rushinzwe ibidukikije n’ubutaka rwa Malindi muri Kenya rwahagaritse by’agateganyo ibikorwa byo kwitegura kubaka uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli rwa Dangote Group mu Karere ka Lamu.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ikirego cy’abaturage 133 bavuga ko
ubutaka bwagenewe kubakwaho uru ruganda ari umurage bahawe n’abakurambere babo,
kandi ko babukoresha mu buhinzi n’ubworozi.
Umucamanza
Jane Onyango yategetse ko nta gikorwa kigomba gukorerwa kuri ubwo butaka kugeza
ku wa 14 Ukwakira 2026, ubwo urukiko ruzongera kuburanisha iki kibazo.
Dangote
Group yavuze ko icyemezo cy’urukiko kitahagaritse umuhango wo gutangiza ku
mugaragaro uyu mushinga, ariko ko gishobora kugira ingaruka ku bindi bikorwa
byari biteganyijwe.
Biteganyijwe
ko uru ruganda nirwuzura ruzajya rutunganya utugunguru 700,000 tw’ibikomoka
kuri peteroli ku munsi. Umushinga uteganyijwe gutwara hagati ya miliyari 15 na
16 z’amadolari ya Amerika, ukarangira mu 2030.
Dangote Group ivuga ko uru ruganda ruzafasha Kenya ndetse n’ibindi
bihugu byo mu karere kugabanya icyuho kiri mu bikenerwa by’ibikomoka kuri
peteroli.