Abimukira
batatu badafite ibyangombwa, barimo umwana w’imyaka 10, bapfiriye mu nyanja
hafi y’inkombe z’u Bufaransa ubwo bageragezaga kwambuka Umuyoboro wa La Manche
berekeza mu Bwongereza.
Abategetsi
b’u Bufaransa batangaje ko aba bantu bapfuye ku wa Mbere ubwo bari mu bwato
buto bwa rubber bwari butwaye abantu benshi.
Ubu bwato
bwahagurutse mu gace ka Sangatte, mu majyaruguru y’u Bufaransa, ahagana saa
5:15 za mu gitondo, butwaye abantu 105.
Umuyobozi
w’ako gace, François-Xavier Lauch, yavuze ko abari muri ubwo bwato bahamagaye
abatabazi ahagana saa 8:00, ubwo bari bamaze kugera hafi ku ntera y’ibilometero
bitandatu uvuye ku nkombe z’u Bwongereza.
Abapfuye
barimo abagore babiri bari bafite imyaka hafi 30 ndetse n’umwana w’umuhungu
w’imyaka 10. Abategetsi bavuze ko aba bantu bakekwaho kuba bakomoka muri
Eritrea.
Bikekwa ko
urupfu rwabo rwatewe n’akajagari katurutse ku kuba ubwato bwari bwuzuye cyane.
Uwo mwana bivugwa ko yari kumwe na nyina ndetse n’abavandimwe be.
Abandi bantu
bose bari muri ubwo bwato baratabawe ndetse bajyanwa ahantu hatekanye kugira
ngo bahabwe ubufasha.
Ubuyobozi
bushinzwe umutekano wo mu nyanja bwatangaje ko ubwato butarohamye. Abatabawe
bagejejwe ku cyambu cya Calais mu gitondo.
Umwe mu
banyamakuru ba AFP wari aho yabonye bamwe mu barokotse bari ku ngobyi cyangwa
mu tugare tw’abafite ubumuga, mu gihe abandi benshi bari bitwikiriye ibiringiti
bikoreshwa mu kurinda umubiri ubukonje. Mu barokotse harimo n’abana.
Umuyobozi
w’ako gace, François-Xavier Lauch, yavuze ko iki gihe cy’umwaka gishobora
guteza akaga cyane ku bantu bagerageza kwambuka La Manche.
Yasobanuye
ko mu ntangiriro y’umuhindo usanga ikirere kigifite ituze ugereranyije
n’itumba, ariko amazi yo mu nyanja aba yatangiye gukaza ubukana.
Ku bwe, ibi
bishobora gutuma abantu bibeshya ko ibihe bikiri byiza, nyamara inyanja iba
yatangiye kuba mbi kandi ishobora guteza impanuka ku mato mato.
Mu cyumweru
cyabanje, imibiri y’abantu batatu yari yabonetse nyuma y’uko amato mato azwi
nka “bateaux-taxis” ahagurutse mu buryo butateguwe neza mu majyaruguru y’u
Bufaransa.
Aya mato
mato akoreshwa n’abashaka gufasha abimukira, aho ubwato buza bugera hafi
y’inkombe kugira ngo bubatware ahantu amazi atari maremare.
Raporo
yakozwe na AFP ishingiye ku makuru atangwa n’inzego z’u Bufaransa n’u
Bwongereza igaragaza ko, nyuma y’izi mpfu nshya, nibura abantu 22 bamaze gupfa
uyu mwaka bagerageza kwambuka Umuyoboro wa La Manche.
Mu mwaka
ushize, uwo mubare wari nibura abantu 29 bapfuye ubwo bageragezaga gukora uru
rugendo.
La Manche ni
umwe mu miyoboro y’amazi ikoreshwa cyane ku isi, bityo kwambuka ukoresheje ubwato
buto kandi bwuzuye abantu bikaba bishobora guteza akaga gakomeye.
U Bufaransa
bumaze igihe ari ahantu h’ingenzi abashaka ubuhungiro badafite visa banyuramo
mbere yo kugerageza kugera mu Bwongereza.
Benshi muri
bo bishyura amafaranga menshi abantu babambutsa mu buryo butemewe n’amategeko,
bakabashyira mu mato ya rubber adakomeye kandi akenshi aba yuzuye birenze
ubushobozi bwayo.
Uru rugendo
ruba rufite ibyago byinshi bitewe n’uko ayo mato adafite ibikoresho bihagije
byo kurinda abagenzi, kandi akaba agenda mu nzira y’amazi ikoreshwa n’amato
menshi.
Kugabanya
umubare w’abantu bambuka La Manche mu mato mato ni ikibazo kimaze igihe kiri mu
by’ingenzi kuri guverinoma zagiye ziyobora u Bwongereza.
Iki kibazo
kandi gikomeje guteza impaka muri politiki y’u Bwongereza, aho ikibazo
cy’abimukira cyagiye kiba kimwe mu byibandwaho n’amashyaka atandukanye.
Ku wa
Gatatu, abantu 781 bageze mu Bwongereza nyuma yo kwambuka La Manche bakoresheje
amato mato, bikaba ari umubare munini w’abantu bageze mu gihugu ku munsi umwe
muri uyu mwaka wa 2026.
Nubwo uwo
mubare w’umunsi umwe wari mwinshi, imibare rusange y’uyu mwaka yari ikiri munsi
y’iy’umwaka ushize.
Kugeza ku
Cyumweru, abantu bagera ku 19,135 bari bamaze kwambuka La Manche berekeza mu
Bwongereza kuva umwaka watangira. Uyu mubare wari munsi ku kigero cya 42%
ugereranyije n’abantu bari bamaze kwambuka mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2025.
Urupfu rw’aba
bantu batatu, barimo n’umwana w’imyaka 10, rwongeye kugaragaza ububi n’akaga
gakomeye abimukira bahura na ko mu gihe bagerageza kwambuka La Manche mu mato
mato yuzuye abantu, bashaka kugera mu Bwongereza.
Like This Post? Related Posts