• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Igikomangoma Edward Rukidi Kijanangoma kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2026 arimikwa nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro bwo mu Burengerazuba bwa Uganda ahabwe izina rya  Omukama  Edward Rukidi Nyabongo I nk’Umwami.

Ni umuhango ubera mu Mujyi wa Fort Portal  ugatangizwa n’isengesho ribera kuri St John’s Cathedral i Fort Portal, nyuma habeho imihango gakondo yo kwimikwa ku Mwami ku ngoro ya Karuziika.

Mu ijoro rya tariki ya 28 Kanama 2026, Igikomangoma Edward Rukidi Kijanangoma yatembereye ibice byinshi by’Ubwami bwa Tooro ndetse ashagawe n’Abatooro benshi bakora imihango gakondo ubwo yari mu nzira ajya ku Ngoro ya Karuzika aho ari buhererwe ikamba ndetse agahabwa n’izina rya Omukama  Edward Rukidi Nyabongo I.

Biteganyijwe ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda aza kwitabira uyu muhango uzagutwara miliyoni 925 z’Amasharingi ya Uganda (miliyoni 345,8 Frw).

Umwami Nyabongo I wahoze ari umunyamakuru arima ingoma asimbuye Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, watanze muri Kanama 2026 azize kanseri.

Itoranywa rye nk’Umwami ryabanje kwamaganwa n’abo mu muryango w’i Bwami bavugaga ko Umwami Oyo yatanze afite umwana ariko Abiru b’Ubwami bemeza ko Igikomangoma Edward Rukidi Kijanangoma ari we uzaba Umwami



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments