Muri
Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, abantu bane bapfuye nyuma yo
gufatwa n’uburwayi bakajyanwa kwa muganga, bwatewe n’inyama z’inkende bari
bariye.
Umuganga
uyobora by’agateganyo agace k’ubuzima ka Pinga, Dr. Théophile Muka, yavuze ko
abo bantu barwaye nyuma yo kurya inyama z’inkende ku wa Gatandatu. Abandi bantu
bari basangiye na bo izo nyama na bo bararwaye bikomeye.
Dr Muka
yavuze ko ari ubwa mbere muri Zone de Santé ya Pinga habaye ikibazo nk’iki.
Nyuma
y’urupfu rw’aba bantu, inzego z’ubuzima zohereje itsinda ry’abaganga
n’abashinzwe ubuzima i Munsanga kugira ngo risuzume abarwaye ndetse rikore
iperereza ku cyaba cyateye ubu burozi.
Biteganyijwe
ko abarwayi bakirwaye bikomeye bazafatwaho ibipimo bizoherezwa muri laboratwari
kugira ngo bisuzumwe. Ibi bizafasha kumenya inkomoko nyayo y’uburozi no
kugenzura niba koko bwatewe no kurya inyama z’inkende.
Dr.
Théophile Muka yagize ati “Twohereje itsinda ry’abakozi b’ubuzima aho byabereye
kugira ngo bafate ibipimo ku bantu bakirwaye bikomeye, hanyuma bibanze muri
laboratwari.”
Mu gihe
hagitegerejwe ibisubizo by’ibipimo, inzego z’ubuzima zikomeje gukurikirana uko
ibintu bimeze i Munsanga.
Uko inyama
z’inkende zatunganyijwe n’uko zariye, ndetse n’uko zaba zarandujwe n’ikintu
cyateye uburozi, biracyakorerwa iperereza. Ibisubizo bya laboratwari ni byo
bitegerejweho kugaragaza mu buryo bwa gihanga icyateye ubu burozi no gufasha
inzego z’ubuzima gufata ingamba zo gukumira ko hari abandi bashobora kugira
ikibazo nk’iki.
Like This Post? Related Posts