• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzikazi Irahari Uwase Soleil, uzwi nka Zuba Ray, yujuje imyaka ibiri atangiye urugendo rw’umuziki, nyuma yo kwerekanwa  na Kina Music mu 2024, ubwo yari akiri umunyeshuri wiga umuziki ku Ishuri ry’Umuziki ryo ku Nyundo.

Kina Music yamutangaje ku mugaragaro ku wa 27 Nzeri 2024, ahita anatangirana n’indirimbo ye ya mbere yise “Igisabo”, yakozwe na Producer Clement akaba ari nawe washyinze inzu itunganya ikanafasha abahanzi ya Kina Music.

Kuva icyo gihe, Zuba Ray yakomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika, asohora ibihangano bitandukanye birimo “Everyday” yakoranye na Nel Ngabo, “Utuntu”, ndetse na “Ese Warikiniraga (Remix)”.

Muri Mutarama 2026, Zuba Ray yongeye kugaragara mu ndirimbo “Ikirezi” yakoranye na King James, nayo yakozwe na producer Clement.

Mu 2026 kandi yashyize hanze “Basara”, indirimbo iri mu bihangano bishya byagaragaye mu rugendo rwe rwa muzika.

Kina Music, yagarutse ku myaka ibiri ishize Zuba Ray atangiye umuziki, yashimiye abakunzi be ku rukundo n’inkunga bamuhaye kuva yatangira kugeza ubu, inavuga ko afite ibihangano byinshi biri gutegurwa.

Ku ruhande rwa Zuba Ray yagize Ati “Imyaka ibiri irashize ntangiye urugendo rwanjye rwa muzika, ariko iyo ndebye inyuma mba mfite amarangamutima menshi n’ibintu byinshi byo kwibuka. Harimo imbogamizi ndetse n’ibihe byinshi byiza.”

Yagaragaje ko uru rugendo rwamwigishije kwihangana, kwizera inzira yahisemo no kumenya ko buri kintu kigira igihe cyacyo.

Ati “Ntabwo ndi umuntu ukunda kwibuka ibibi cyane. Iyo ikintu kingoye, ngicamo, nkiga ndetse ngakomeza. Byambereye isomo ryiza ryo kugira ukwihangana, kwizera inzira ndi kunyuramo no kumenya ko buri kintu kiba gifite igihe cyacyo.”

Zuba Ray yashimiye abantu yagiye ahura na bo n’abo bakoranye muri uru rugendo, avuga ko bamufashije gukura mu buzima busanzwe no mu buhanzi.

Muri iyi myaka ibiri, yasohoye indirimbo zitandukanye. Yavuze ko uyu mwaka wamubereye uwihariye, kuko yasohoye indirimbo zakunzwe, bigatuma abantu barushaho kumenya no kwishimira ibyo akora.

Ati “Nubwo maze imyaka ibiri mu muziki, uyu wambereye umwaka wihariye. Nasohoye indirimbo zakunzwe, abantu batangira kubona ibyo nkora. Kuri njye wari intangiriro.”

Uyu muhanzikazi avuga ko akomeje kwiga no gukora cyane kugira ngo arusheho gutera imbere no kugera ku rwego yifuza mu muziki.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments