Umubyeyi w’abana bane, barimo impanga z’amezi icyenda, wo mu Karere ka Ngoma aratabaza nyuma yo gusigara mu buzima bugoye, aho kuri ubu we n’abana be baba muri shitingi kubera kubura aho kuba.
Ni Tuyisenge Fortunee wo mu Kagari ka Gituza, Umurenge wa Rukumberi,
Akarere ka Ngoma. Avuga ko nyuma y’uko we n’umugabo batandukanye, yasigaye ashinzwe
kurera abana bane wenyine, mu gihe nta bushobozi buhagije afite bwo kubona
ibyangombwa by’ibanze nk’amacumbi n’ibibatunga.
Tuyisenge avuga ko ubuzima bukomeje kumugora cyane, cyane cyane ko afite
abana bakiri bato, barimo impanga z’amezi icyenda zisaba kwitabwaho no kubona
ibibatunga bihagije.
Kuba adafite inzu yo kubamo byatumye uyu muryango uba muri shitingi, aho
umubyeyi asaba ubufasha bw’abagiraneza n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo abone
aho kuba heza kandi abashe kurera abana be mu buzima bwiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi yemeye ko
ubuyobozi buzafasha uyu muryango, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo
cy’amacumbi n’ibindi bibazo by’ubuzima uyu muryango uhura na byo.
Uyu muryango usaba ko ubufasha bwihutishwa, cyane ko abana bakiri bato
kandi ubuzima bwo muri shitingi bushobora kubashyira mu bibazo bitandukanye,
cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Ibindi birebe muri iyi Video