Ingabo ziri
mu butumwa bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Haiti, zishyigikiwe
n’Umuryango w’Abibumbye (Loni), zatangaje ko abantu benshi bakekwaho kuba mu
mitwe yitwaje intwaro bishwe ku Cyumweru mu mirwano yabereye mu gace ka
Tabarre, hafi y’umurwa mukuru Port-au-Prince.
Iyi mirwano
yabaye mu gihe inzego z’umutekano zari zihanganye n’imitwe ikomeye yitwaje
intwaro yari yarashinze ibirindiro mu gace ka Martissant, gaherereye mu muhanda
w’ingenzi uhuza umurwa mukuru n’uturere two mu burengerazuba no mu majyepfo
y’igihugu.
Polisi ya
Haiti yatangaje ko abarenga 70 bitwaje intwaro bishwe mu mirwano yakomeje
kubera muri ibyo bice.
Iki gikorwa
gifatwa nk’icy’ingenzi kuko ari cyo cya mbere gikomeye gikorewe muri ako gace,
kari kamaze imyaka irenga itanu kagenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Mu bikorwa
byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Haiti harimo abasirikare barenga 2.000
bo muri El Salvador.
Aba
basirikare boherejwe na Perezida wa El Salvador, Nayib Bukele, mu rwego rwo
gufasha mu bikorwa byo gushakisha abasirikare bane b’iki gihugu baburiwe
irengero muri Haiti ku wa 18 Ukwakira 2026.
Koherezwa
kw’izi ngabo bije mu gihe Haiti ikomeje guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke
kimaze imyaka myinshi, aho imitwe yitwaje intwaro igenzura ibice bitandukanye
by’igihugu.
Iyi gahunda
y’ingabo mpuzamahanga yatumye bamwe mu baturage ba Haiti bagira icyizere cy’uko
bashobora kongera kubona umutekano, nyuma y’imyaka myinshi bahangayikishijwe
n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Iyo mitwe
ishinjwa ibikorwa bitandukanye birimo gushimuta abantu, kwica, gusahura
imitungo no kubuza abaturage gukora ingendo mu bwisanzure.
Nubwo
ibikorwa byo guhashya iyo mitwe bikomeje, ikibazo cy’umutekano muri Haiti
kiracyari ingorabahizi, kandi abaturage bakomeje kwitega ko ingamba zifatwa
zizafasha inzego z’igihugu kongera kugenzura ibice bitandukanye byari
byarafashwe n’imitwe yitwaje intwaro.