Umuhanzikazi
w’Umunya-Nigeria wigeze kwegukana ibihembo bya Grammy, Temilade Openiyi uzwi
cyane ku izina rya Tems, yahishuye ko nubwo yari afite icyifuzo cyo gutera
imbere no kumenyekana mu muziki, kuba
icyamamare no guhora ari mu ruhame bitari ibintu yifuzaga.
Tems
yabigarutseho ubwo yaganiraga mu kiganiro The Boost Podcast, aho yasobanuye uko
ubuzima bwo kuba umuhanzi uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga bwamugizeho
ingaruka, cyane cyane mu bijyanye no gutakaza ubuzima bw’ibanga yari asanzwe
akunda.
Uyu
muhanzikazi yavuze ko mu gihe yari agitangira kumenyekana, yigeze kugera aho
ahisha abantu umwirondoro we kuko atifuzaga ko bamenya ko ari we Tems.
Yasobanuye
ko icyifuzo cye cyari ugukomeza gukora umuziki ariko agakomeza no kubaho mu
buzima bw’ibanga, aho atari buri gihe ahura n’abantu bamumenya cyangwa
bamukurikirana kubera ubwamamare bwe.
Tems yavuze
ko hari n’igihe yajyaga ku bibuga by’indege abantu bakamumenya, ariko we
akabihakana kugira ngo adashyirwa mu ruhame.
Ati: “Najyaga
ku kibuga cy’indege abantu bakambwira bati ‘Uri Tems.’ Nkabwira nti ‘Oya,
ntabwo ndi Tems.’ Naratinyaga cyane. Nashakaga gukomeza ubuzima bwanjye
bw’ibanga, nkavuga nti ‘Mana ndakwinginze, sinshaka kuba mu ruhame.’”
Tems yavuze
ko uko umuziki we wagendaga urushaho kumenyekana, byaje kugera aho atakibasha
guhisha umwirondoro we ndetse n’ubwamamare bwe.
Yaje
gutangira kumenyera ubuzima bwo kuba icyamamare, kuko uko yakomezaga gukora
umuziki no kuwugeza ku bantu benshi, ari nako byagendaga bimugora gukomeza
kugira ubuzima bw’ibanga nk’uko yabishakaga.
Kuba
yaramenyekanye cyane byatumye ahura n’ubuzima bushya burimo gukurikiranwa
n’abakunzi b’umuziki, kwitabira ibikorwa bitandukanye ndetse no guhora ari mu
ruhame.
Mbere yo
kwiyegurira umuziki, Tems yakoraga akazi ko kwamamaza hifashishijwe
ikoranabuhanga, ariko mu 2018 afata icyemezo cyo kukareka kugira ngo yibande ku
muziki.
Muri uwo
mwaka ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Mr Rebel”, itangira
kumwerekana nk’umuhanzi ufite umwihariko mu njyana ye.
Nubwo icyo
gihe atari azwi cyane ku rwego mpuzamahanga, yakomeje gukora umuziki no
kwiyubakira izina, kugeza ubwo amahirwe yo gukorana n’abandi bahanzi bakomeye
yatangiye kumufasha kwagura izina rye.
Tems
yazamutse cyane mu muziki mpuzamahanga nyuma yo kugaragara mu ndirimbo “Essence”
ya Wizkid, yasohotse mu 2020.
Iyo ndirimbo
yabaye imwe mu zakunzwe cyane kandi ifasha cyane Tems kumenyekana hanze ya
Nigeria, aho ijwi rye n’uburyo aririmbamo byakomeje gukundwa n’abakunzi
b’umuziki hirya no hino ku isi.
Kugeza ubu
tems amaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga byishimo birimo Grammy Awards 2,BET
Awards 4, NAACP Image Awards 4, Soul Train Music Awards 2, American Music Awards 2, iHeartRadio Music Awards 2, All Africa Music Awards 3The Headies 5,South African Music Awards 1,Black
Reel Award – 1