Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwashimangiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 cyakatiwe Musonera Germain, nyuma yo kumuhamya ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 02 Ukwakira 2026.
Musonera Germain yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa 21 Kanama 2024, akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe yari mu nzira zo kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko iperereza kuri Musonera ryatangiye nyuma yo kwakira ikirego cyamushinjaga kugira uruhare mu rupfu rwa Kayihura Jean Marie Vianney, wishwe muri Komini Nyabikenke mu gihe cya Jenoside.
Mu gihe yabazwaga n’abagenzacyaha, Musonera yemeye ko yajyaga kuri bariyeri zicirwagaho Abatutsi, ndetse yemera ko Kayihura Jean Marie Vianney yiciwe ku kabari ke. Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko Musonera yayoboraga urubyiruko rwo muri Komini Nyabikenke mu gihe cya Jenoside, akaba yaratungaga imbunda, ndetse Interahamwe zikanywera mu kabari ke zivuye kwica Abatutsi.
Ku ruhande rwe, Musonera yemeye ko yigeze gutunga imbunda ijoro rimwe nyuma yo kuyambura umupolisi, ariko avuga ko nta cyo yayikoresheje. Yemeye kandi ko yayoboye urubyiruko, ariko avuga ko yaje kwegura kuri uwo mwanya nyuma y’amezi umunani atarahembwa.
Ku birebana n’urupfu rwa Kayihura, Musonera yavuze ko yamubonye akubitwa ubuhiri, ariko ko yahisemo guhunga kuko yumvaga nta mbaraga yari afite zo kumutabara.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga rwari rwarakatiye Musonera Germain igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rwanategetse ko aha umuryango IBUKA indishyi zingana na miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Musonera yahise ajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga. Gusa uru rukiko rwanzuye ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, bityo rushimangira igihano cy’imyaka 20 ndetse n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba nk’uko cyari cyaratanzwe.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba Musonera Germain azongera kujurira. Icyakora, afite uburenganzira bwo kujurira mu Rukiko rw’Ubujurire, mu Rukiko Rukuru cyangwa mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, hakurikijwe inzira y’ubujurire iteganywa n’amategeko.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwashimangiye igihano cy’imyaka 20 cya Musonera wari mu nzira zo kuba umudepite
Like This Post? Related Posts