• Amakuru / MU-RWANDA

Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), mu gice cy’Amajyaruguru, Brig Gen Syed Wajahat Hussain Naqvi, yasezeye ku basirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-2, mu gihe arimo gusoza inshingano ze muri ubu butumwa.

Ku wa 1 Ukwakira 2026, Brig Gen Naqvi yasuye icyicaro cya RWANBATT-2 kiri mu Kigo cya Malakal, muri Leta ya Upper Nile, aho yasezeye ku basirikare b’u Rwanda bakorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Mu butumwa bwe, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bw’umusanzu wazo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ashimangira akamaro k’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, gukorera hamwe no kubahiriza inshingano zahawe ubutumwa bwa UNMISS.

Brig Gen Naqvi yari amaze iminsi afite aho ahuriye n’izi ngabo. Ku wa 21 Nzeri 2026, ubwo yakiraga RWANBATT-2 nshya yari imaze kugera i Malakal isimbura abari barangije ubutumwa, yabasabye gukomeza kugira imyitwarire myiza, kwitegura no guhora bihugura kugira ngo bashobore kurinda abasivili, gufasha ibikorwa by’ubutabazi no kugira uruhare mu kubaka amahoro arambye. 

Yanasabye abari muri ubu butumwa gukomeza kuba maso ku mpinduka z’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka, anashimangira ko imikorere y’umusirikare w’Umuryango w’Abibumbye igira uruhare mu isura y’igihugu cye ndetse n’iya UN muri rusange.

Gusezeraho kwa Brig Gen Syed Wajahat Hussain Naqvi ku basirikare b’u Rwanda bibaye mu gihe arimo gusoza inshingano ze mu butumwa bwa UNMISS. RWANBATT-2 ikomeje inshingano zayo i Malakal, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro no kurinda abasivili muri Sudani y’Epfo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments