Urukiko rwa
Gisirikare rwa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwatakiye
urwo gupfa abasirikare 27 bo mu Mutwe Urinda Abayobozi Bakuru b’Igihugu (
Aba-GP) nyuma yo kubahamya ibyaha by’ubugwari no gusuzugura amabwiriza.
Ni urubanza
rwarimo abasirikare 112 bo muri Batayo ya 21 izwi ku izina rya Simba mu
Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Ubushinjacyaha
bubashinja kuva no guta ibirindiro bari bategetswe kurinda ku misozi ya Malimba
na Masangu, aho bari bashyizwe mu ijoro rya tariki 22 na 23 Kanama 2026 ngo
barinde imisozi ikikije Umujyi wa Uvira.
Mu
iburanisha ryabaye ku wa 2 Ukwakira 2026 mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Uvira,
Urukiko rwahamije abasirikare 27 ibyaha by’ubugwari imbere y’umwanzi ndetse no
gusuzugura amabwiriza, rutegeka ko bahanishwa igihano cy’urupfu.
Abandi 54 bo
bahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu muri gereza nyuma yo guhamywa
ibyaha byo gusuzugura amabwiriza bahawe.
Abandi
basirikare 10 bakatiwe igihano cy’imirimo y’agahato mu gihe cy’amezi atandatu
nyuma yo guhamywa ibyaha byo gusuzugura.
Mu gihe
abandi 21 barimo abagore batanu babaye abere.
Si ubwa
mbere abasirikare muri Congo bahanishijwe igihano cy’urupfu. Inkiko za
Gisirikare zo mu Burasirazuba bwa Congo zikunze guhamya ibyaha by’ubugwari
abasirikare batsinzwe n’Inyeshyamba za AFC/M23 ku mirongo y’urugamba.
Like This Post? Related Posts