Amashuri yisumbuye ari hagati ya 400 na 500 yo mu Bufaransa yafunzwe by’agateganyo kuri uyu wa Mbere, kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri imaze iminsi ikomeje, ikaba yaragiye irangwa n’imirwano hagati y’abigaragambya n’inzego z’umutekano.
Minisitiri w’Uburezi mu Bufaransa, Édouard Geffray, yatangaje ko amasomo azahagarikwa muri ayo mashuri kubera ko umutekano w’abanyeshuri n’abakozi b’amashuri utizewe muri iki gihe.
Yavuze ko kuva iyi myigaragambyo yatangira, amashuri 24 amaze kwangizwa, arimo ayatwitswe cyangwa yasahuwe n’abantu bitabiriye imyigaragambyo.
Abanyeshuri ibihumbi n’abandi babashyigikiye bari mu mihanda basaba ko Leta yafata ingamba zo kunoza uburezi, zirimo kongera umubare w’abarimu, kugabanya ubwinshi bw’abanyeshuri mu mashuri, ndetse no kuvugurura inyubako z’amashuri zishaje.
Iyi myigaragambyo yatangiriye mu murwa mukuru Paris mu cyumweru gishize, nyuma ikwira no mu yindi mijyi ikomeye nka Montpellier, Nantes na Marseille.
Minisitiri w’Ubutabera, Gérald Darmanin, yavuze ko kugeza ku wa Gatanu, amashuri 735 muri 3,700 yo mu Bufaransa yari amaze guhungabanywa n’iyi myigaragambyo, aho ibikorwa by’imyigire byahagaritswe cyangwa bikagira imbogamizi.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko hari imitwe ya politiki, cyane cyane iherereye ku ruhande rw’iburyo bukabije (extrême droite), yagerageje kwivanga muri iyi myigaragambyo y’abanyeshuri kugira ngo iyigiremo inyungu za politiki.
Yongeyeho ko abakozi b’amashuri bagera kuri 78 bamaze gukomereka kuva imyigaragambyo yatangira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Laurent Nuñez, yatangaje ko abantu 1,747 batawe muri yombi ku wa Gatanu mu bikorwa by’umutekano byakurikiye imyigaragambyo.
Abateguye iyi myigaragambyo batangaje ko bazakomeza ibikorwa ku wa Kabiri, bavuga ko Leta itaragaragaza ibisubizo bifatika ku bibazo by’uburezi bavuga ko bimaze igihe bitera impungenge.
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe uburezi mu Bufaransa bukomeje guhura n’ibibazo birimo ibura ry’abarimu, ubucucike mu mashuri ndetse n’impaka ku buryo Leta ikwiye kongera ishoramari muri uru rwego.
Like This Post? Related Posts