Itsinda
ry’abahoze ari Abakuru b’Ibihugu rishinzwe gufasha Umuryango wa Afurika Yunze
Ubumwe (AU) mu bikorwa by’ubuhuza ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba
bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryageze i Goma.
Ryagiye
kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro rya AFC/M23, ku nzira
y’amahoro, no guhagarika intambara mu rwego rwo kugera ku mutekano n’amahoro
arambye.
Amashusho
yafashwe agaragaza aba bayobozi batambuka ku itapi itukura, nka kumwe Abakuru
b’Ibihugu n’abandi banyacyubahiro basuye ibihugu bigenda, ndetse banyuma imbere
y’abarwanyi ba AFC/M23 bazamuye imbunda nk’icyubahiro bahawe.
Iri tsinda
ryageze i Goma kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, ririmo Uhuru
Kenyatta wahoze ayobora Kenya, Mokgweetsi Masisi wahoze ayobora Botswana na
Sahle-Work Zewde wahoze ayobora Ethiopia.
Catherine
Samba-Panza wahoze ayobora Repubulika ya Centrafrique ntiyitabiriye kubera
impamvu z’ubuzima, mu gihe Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria na we atari
kumwe n’abandi kubera gushyirwa mu bahuza b’ikibazo cy’umwuka mubi uri hagati
ya Ethiopia na Eritrea.
Aba bahuza
bakiriwe muri Serena Hotel i Goma n’abayobozi bakuru ba AFC/M23, barimo
Corneille Nangaa uyobora iri Huriro, Bertrand Bisimwa umwungirije ndetse
n’abandi bayobozi bakuru mu gisirikare cya AFC/M23.
Ibiganiro
by’iri tsinda byibanze ku nzira y’amahoro igamije gushaka umuti w’ikibazo
cy’umutekano muke umaze igihe ugaragara mu Burasirazuba bwa RDC.
Aba bahuza
ba AU baganiriye n’ubuyobozi bwa AFC/M23 mu gihe ibikorwa bigamije gushakira
amahoro n’umutekano akarere k’Ibiyaga Bigari bikomeje.
Ibiganiro
nk’ibi bifatwa nk’imwe mu nzira zishobora gufasha impande zirebwa
n’amakimbirane kugera ku bwumvikane binyuze mu biganiro bya politiki.
Uburasirazuba
bwa RDC bumaze igihe buhanganye n’ikibazo cy’umutekano muke, aho abaturage
bakomeje guhura n’ingaruka z’imirwano n’ubuhunzi. Gushaka umuti urambye w’iki
kibazo ni imwe mu ngingo zikomeje kwitabwaho n’imiryango yo mu karere ndetse
n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ibiganiro
byabereye i Goma bishimangira ko inzira y’ibiganiro ikomeje kugira umwanya mu
bikorwa bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke muri aka gace.
Kugeza ubu,
intego nyamukuru y’ibi biganiro ni uguteza imbere inzira y’amahoro no gushaka
uburyo bwo kurangiza amakimbirane binyuze mu biganiro, hagamijwe ko abaturage
bo mu Burasirazuba bwa RDC babona amahoro n’umutekano birambye.
Like This Post? Related Posts