• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Muri Etiyopiya, Abiy Ahmed yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe ku wa Mbere, nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.

Kongera kugirira Abiy Ahmed icyizere cyo gukomeza kuyobora Guverinoma bibaye nyuma y’uko Ishyaka ry’Ubukungu (Prosperity Party) abarizwamo ritsinze amatora y’abadepite yabaye muri Kamena.

Abiy Ahmed w’imyaka 50 yabaye  Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya kuva mu 2018. Agiye gukomeza kuyobora Guverinoma kuri manda ye ya gatatu  mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano, birimo kongera kubura kw’imirwano mu turere twa Tigray, Afar na Amhara.

Iyi mirwano yongeye kubura kuva ku wa 23 Nzeri, nyuma y’amezi yari amaze arangwa n’ubwumvikane buke n’umwuka mubi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Iyi ntambara nk’uko byagenze hagati ya 2020 na 2022, ihanganishije, ingabo za Leta ya Etiyopiya n’imitwe izishyigikiye n’abarwanyi b’Ishyaka riharanira kubohora abaturage ba Tigray (TPLF).

Mu rwego rw’iterambere ry’umutekano muri Tigray, ingabo za Etiyopiya zisubije  umujyi wa Mekele, umurwa mukuru w’aka karere, nta mirwano ibaye mu minsi  ishize aho izi ngabo zifashijwa n’Ingabo z’Amahoro za Tigray, umutwe watandukanyijwe na TPLF.

Kongera gushyiraho Abiy Ahmed ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe bivuze ko azakomeza kuyobora igihugu muri iki gihe kirangwa n’ibibazo by’umutekano n’umwuka w’intambara yongeye kwiyongera mu bice bitandukanye bya Etiyopiya.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments