Hafi ukwezi
kumwe kurashize nyuma y’uko umwaka
w’amashuri wa 2026/2027 utangiye ku wa 7 Nzeri 2026, abanyeshuri ibihumbi hirya
no hino mu Rwanda ntibarasubira ku
mashuri, aho ubukene n’ibibazo by’amikoro, kubura ibikoresho by’ishuri, ibibazo
byo mu miryango ndetse na bamwe mu bana bajya gushaka akazi biri mu mpamvu
zikomeje kubabuza kujya kw’ishuri.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru NewTimes Abayobozi mu Ntara zitandukanye batangaje ko
impamvu zituma abana bari gutinda
gusubira ku ishuri zitandukanye bitewe n’imiryango bakomokamo, bityo ko
hakenewe gukurikirana buri mwana ku giti cye kugira ngo hamenyekane ikibazo
kimubuza gukomeza amashuri.
Nkuko
icyo kinyamakuru kibitangaza mu Ntara
y’Amajyaruguru, abanyeshuri 3,793 ni bo batarasubira kw’ ishuri nyuma y’igihe y’igihe kigera ku kwezi umwka mushya w’amashuri
utagiye .
Mu ntara y’amajyaruguru kugeza ubu Akarere ka Musanze ni ko gafite
umubare munini w’abatarasubira ku ishuri, aho ari 1,202, kagakurikirwa na
Rulindo ifite 1,050, Burera ifite 798, Gakenke ifite 523, naho Gicumbi ikagira 220.
Guverineri
w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko nta mpamvu imwe
yihariye yatuma abana bose batinda gusubira ku ishuri, kuko ibibazo bitandukanye
ku mwana umwe n’umuryango umwe ugereranyije n’undi.
Yagize ati:
“Ni yo mpamvu abayobozi bagomba gukurikirana buri kibazo ku giti cyacyo,
bakamenya neza impamvu yihariye ituma buri munyeshuri atarasubira ku ishuri.”
Guverineri
Mugabowagahunde yavuze ko mu mpamvu zagaragajwe harimo kuba hari ababyeyi
badakurikirana bihagije imyigire n’imikurire y’abana babo, imikoranire
idahagije hagati y’ababyeyi, abarimu n’ubuyobozi bw’amashuri, ndetse
n’imiryango imwe n’imwe itaramenya neza akamaro k’uburezi.
Yasobanuye
ko inzego z’ubuyobozi n’iz’uburezi zikomeje gukurikirana buri kibazo kugira ngo
hamenyekane aho abo banyeshuri bari ndetse n’ikibazo gituma batitabira amasomo.
Ati: “Intara
n’uturere biri gukorana n’amashuri ndetse n’ababyeyi mu gukemura ibyo bibazo,
harimo gukangurira ababyeyi inshingano bafite no gushimangira imikoranire
hagati y’imiryango, abarimu n’ubuyobozi bw’amashuri binyuze mu nama zihoraho.”
Mugabowagahunde
yavuze ko izi gahunda zigamije gutuma buri mwana asubira ku ishuri kandi
agakomeza kwiga, hakitabwa ku kibazo cyihariye cya buri munyeshuri.
Amashuri na
yo akomeje gukurikirana imyitabire y’amasomo buri munsi, akamenyesha ababyeyi
igihe umwana ataje ku ishuri. Ku bana batarasubira ku ishuri, abayobozi basura
imiryango yabo kugira ngo baganire n’ababyeyi, bamenye impamvu umwana adahari
ndetse harebwe ubufasha akeneye kugira ngo asubire mu ishuri.
Ni mu
gihe Mu Ntara y’Iburengerazuba,
abanyeshuri 15,993 bari batarasubira ku ishuri, mu gihe abari bateganyijwe
gutangira umwaka w’amashuri mushya bose hamwe bari 1,041,859.
Guverineri
w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yavuze ko impamvu zituma abo
banyeshuri batitabira amasomo zitandukanye.
Mu bibazo
byagaragaye harimo kuba hari ababyeyi batabasha kubona ako kanya ibikoresho
byose by’ishuri abana babo basabwa.
Ntibitura
yavuze ko imiryango ikiri gushakisha ibikoresho by’ishuri isabwa kuganira
n’ubuyobozi bw’amashuri kugira ngo yumvikane ku buryo umwana yakomeza kujya mu
masomo mu gihe ibikoresho bibura bigishakishwa.
Yagize ati:
“Ku miryango ikiri gushakisha ibikoresho by’ishuri, ababyeyi barakangurirwa
kuvugana n’ubuyobozi bw’amashuri bakumvikana ku buryo butuma abana bakomeza
kwitabira amasomo mu gihe ibikoresho bibura bigishakishwa.”
Guverineri
yavuze ko gahunda zo gukangurira imiryango gukomeza kohereza abana ku ishuri
zikomeje gukorerwa mu ngo, aho abayobozi b’inzego z’ibanze basura imiryango
kugira ngo bamenye abana bataragera ku ishuri n’aho bari.
Ati:
“Abayobozi kandi barimo kugerageza kumenya ibibazo bituma abo banyeshuri
batagaruka ku ishuri no kubafasha gusubira mu myigire.”
Mu Ntara
y’Amajyepfo, abayobozi batangaje ko 98.8% by’abanyeshuri bari bateganyijwe
kwiga kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye bamaze
kugera ku mashuri.
Nubwo
umubare munini w’abanyeshuri wagarutse mu mashuri, abayobozi bashimangiye ko
nta mwana ukwiye kuba hanze y’ishuri, kuko uburezi ari uburenganzira bw’ibanze.
Bavuze ko
hari abana batangiye amashuri batinze cyangwa abari bafite imyaka iruta
iy’abandi bigana, bamwe muri bo bakaba bararetse amashuri kugira ngo bajye
gushaka amafaranga cyangwa gukora imirimo itandukanye.
Mu rwego rwo
kubagarura mu mashuri, Intara y’Amajyepfo ikomeje gahunda ya Back to School,
ikorana n’inzego n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushaka abana batarasubira
ku ishuri no kubafasha kongera kwiga.
Abayobozi
bavuze ko amashuri akurikirana buri munsi abanyeshuri batitabira amasomo,
agakusanya amakuru ku mpamvu zituma badahari. Iyo bibaye ngombwa, amashuri
akorana n’inzego z’ibanze ku rwego rw’umudugudu, zigasuura ingo z’abo bana
kugira ngo hamenyekane impamvu batiga no kubafasha gusubira ku ishuri.
Harakorwa
kandi ubugenzuzi buhoraho bugamije kumenya abana bashobora kuba bari hanze
y’ahantu hakwiye kwigirwa, bagakangurirwa gusubira mu mashuri.
Abayobozi
bakomeje kwibutsa ababyeyi ko bafite inshingano yo kuhakikisha ko abana babo
bajya ku ishuri kandi bakomeza kwitabira amasomo.
Ibi kandi
bijyana n’amategeko agenga uburezi, ateganya ibihano ku babyeyi cyangwa abandi
bafite inshingano zo kurera abana igihe bananiwe kuzuza inshingano zabo zo
kubohereza ku ishuri.
Inzego
z’ubuyobozi n’iz’uburezi zigaragaza ko gukurikirana abana batitabira amasomo
bidakwiye kuba inshingano y’amashuri gusa, ahubwo ko bisaba ubufatanye
bw’ababyeyi, abarimu, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa
batandukanye.
Kugeza ubu Intara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali
ntibari barasubiza ibibazo byari byabajijwe ku mubare w’abanyeshuri
batarasubira ku ishuri ndetse n’ingamba zirimo gufatwa kugira ngo nabo basubire
mu mashuri.
Nubwo
imibare itaramenyekana muri ibyo bice byombi, gahunda zo gukurikirana abana
batitabira amasomo no gushaka ibisubizo by’ibibazo bibabuza kujya ku ishuri
zikomeje gushyirwa imbere mu bice by’igihugu byatanze amakuru.
Abayobozi
bashimangira ko intego ari uko nta mwana usigara hanze y’ishuri, kandi ko
ibibazo bitandukanye birimo ubukene, kubura ibikoresho by’ishuri, ibibazo byo
mu miryango cyangwa gushaka akazi bitagomba kuba impamvu ituma umwana areka
uburezi.
Like This Post? Related Posts