• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burakurikirana abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo wo mu Karere ka Nyanza, umwe muri bo akaba ashinjwa guha mugenzi we Frw 300,000 ngo bafatanye kwica murumuna we.

Ku wa 6 Ukwakira 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwaburanishije urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Shumbusho Marc na Habimana Schadrack uzwi nka Kazungu, mukuru wa nyakwigendera Habanabashaka Janvier.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu gicuku cyo ku wa 17 Nzeri 2026, Habanabashaka yasanzwe yapfiriye mu mukingo wo mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Gacu, Umurenge wa Rwabicuma. Ngo nta gikomere cyagaragaraga ku mubiri we.

Ubushinjacyaha buvuga ko iperereza ryakozwe n’Ubugenzacyaha ryagaragaje ko Habanabashaka yaba yarishwe na Shumbusho, afatanyije na mukuru we Habimana.

Buvuga ko mbere y’urupfu rwe, Habanabashaka yari yasangiye inzoga na Shumbusho mu kabari, nyuma bagataha. Ngo bageze mu nzira, Shumbusho yafatanije na Habimana, bakamuniga kugeza apfuye.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Habimana yari yasezeranyije Shumbusho Frw 300,000 nk’igihembo cyo kumufasha kwica murumuna we.

Ngo Habanabashaka na mukuru we bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku nzu yari yaravuguruwe na Habimana, nyakwigendera akaba yarayibagamo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko muri iki cyiciro bushingira ahanini ku mvugo Shumbusho yatanze mu iperereza, aho yashinjaga Habimana ko bafatanyije kwica Habanabashaka. Bwongeyeho ko hategerejwe ibindi bimenyetso bya gihanga ndetse n’uko iperereza rigikomeje.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko bombi bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Shumbusho yemera kwica, ahakana ko yabifashijwemo na Habimana

Mu rukiko, Shumbusho yemeye ko ari we wishe Habanabashaka, ndetse asaba imbabazi. Icyakora, yahakanye ibyo yari yarabwiye Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, aho yari yavuze ko yafatanyije na Habimana.

Shumbusho yavuze ko ubwo yari kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi ari bwo yavuze ko yafatanyije na Habimana, nyamara ngo atari ukuri.

Yasobanuye ko yishe Habanabashaka nyuma y’amakimbirane yabaye hagati yabo ubwo bari bataha, avuga ko yari yaturutse ku nzoga y’urwagwa bari bafite. Yemeje ko yamunize ari wenyine kandi ko nta wundi wamufashije.

Shumbusho kandi yabwiye urukiko ko nyuma yo kugera kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana, bagenzi be bari bafunganywe bamugiriye inama yo kudakomeza gushinja umuntu utazi iby’urupfu rwa nyakwigendera.

Habimana ahakana uruhare mu rupfu rwa murumuna we

Habimana Schadrack yahakanye kugira uruhare mu rupfu rwa murumuna we. Yavuze ko yamenye ko yapfuye mu gitondo, ubwo yahamagazwaga kugira ngo ajye gutanga amakuru, ariko ngo yahise atabwa muri yombi.

Umwunganizi we, Me Célestin Nshimiyimana, yabwiye urukiko ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma umukiliya we afungwa by’agateganyo.

Yavuze ko, hashingiwe ku byo Shumbusho yemeye imbere y’urukiko, ari we wenyine wagize uruhare mu rupfu rwa Habanabashaka, bityo ibyo yavuze ko Habimana atabigizemo uruhare bikwiye kwitabwaho.

Me Nshimiyimana kandi yavuze ko ababyeyi ba nyakwigendera batigeze barega Habimana, kuko ngo bari bazi ko nta kibazo yari afitanye na murumuna we.

Umucamanza yamusubije ko kuba umubyeyi atarega undi mwana we bidahita bivuga ko nta ruhare yagize mu rupfu rw’undi, avuga ko umubyeyi utabura abana babiri atakwishimira ko umwe apfa undi agafungwa.

Me Nshimiyimana yasabye urukiko gufungura umukiliya we, avuga ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma afungwa mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi.

Urukiko rwavuze ko ruzatangaza icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abaregwa ku itariki ruzagena.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments