Imvura nyinshi yateje imyuzure mu bice bitandukanye by’umujyi wa Dakar muri Senegal, aho imihanda n’amazu byuzuyemo amazi nyuma y’uko mu bice bimwe hagwaga imvura irenga milimetero 100.
Amashusho yerekana imodoka zagagariye mu mazi menshi, abaturage
bambuka mu mihanda yuzuyemo amazi ndetse n’abatabazi bakurura ubwato
bwifashishwa mu gutabara. Hari n’imiryango yagaragaye ivoma amazi mu ngo zabo.
Umwe
mu baturage bibasiwe n’uyu mwuzure, Mostapha, yavuze ko amazi yabatunguye mu
masaha y’ijoro, ku buryo bamwe babyutse saa munani z’ijoro kugira ngo bayavome
mu mazu.
Guverinoma
ya Senegal yashyizeho gahunda y’ubutabazi bwihutirwa mu karere ka Dakar ndetse
ishyiraho komite ikurikirana uko ibintu bimeze, mu gihe hateganyijwe ko imvura
ishobora gukomeza kugwa. Abayobozi bavuga ko imvura nyinshi imaze guteza impfu
n’imvune mu bice bitandukanye by’igihugu.
Minisitiri
w’Amazi n’Isuku, Cheikh Tidiane Dieye, yavuze ko mu bice byinshi haguye imvura
irenga milimetero 100, bigatuma imiyoboro y’amazi idashobora kuyayobora yose.
Yavuze
ko imiyoboro imwe itagenewe kwakira amazi menshi nk’ayo, ndetse ko hari aho iba
yarazibye kubera imyanda n’ibindi bintu. Yavuze kandi ko impinduka z’ikirere
zigira uruhare mu guhindura imiterere y’imvura.
Abaturage
banagaragaje impungenge ku bijyanye n’ibikorwa remezo bya Dakar, bavuga ko
umujyi ufite ibibazo birimo imiyoboro y’isuku idahagije, ubucucike, urujya
n’uruza rw’imodoka ndetse n’ibindi bibazo by’imibereho.
Imibare yatangajwe n’itangazamakuru rya Leta muri Senegal
igaragaza ko mu masaha 24, Dakar-Yoff hagaragaye imvura ingana na 138 mm, mu gihe i Rufisque
hagaragaye 142 mm.