• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Icyorezo cya Ebola gikomeje guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima n’imibereho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho abana barenga 1.900 bamaze kubura ababyeyi babo mu gihe abandi batandukanye n’imiryango yabo ndetse n’ababareraga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ryatangaje ko abo bana batakaje umwe cyangwa bombi mu babyeyi babo kubera Ebola, cyangwa bakaba baratandukanye n’imiryango yabo mu gihe cyo guhangana n’iki cyorezo cyatangajwe muri Gicurasi 2026.

UNICEF yavuze ko abana benshi bagizweho ingaruka n’iki cyorezo bari mu ntara ya Ituri, mu gihe abandi benshi bari mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahakomeje kugaragara ibibazo by’umutekano n’ubutabazi.

Iri shami ryaburiye ko umubare nyawo ushobora kuba urenze uwatangajwe, kuko imibare yakusanyijwe mu bice UNICEF ikoreramo gusa ifatanyije n’inzego z’ibanze.

Lucia Elmi, ushinzwe ibikorwa bya UNICEF, yavuze ko Ebola idateza gusa ikibazo cy’ubuzima, ahubwo ishobora no gusiga abana batagira ubafasha, bigatuma bahura n’ingaruka zirimo ihohoterwa, gukoreshwa imirimo ibabangamira, cyangwa kutabona ubuvuzi n’uburere bukwiye.

Muri Bunia, umurwa mukuru w’intara ya Ituri, UNICEF yagaragaje ko hari abana 214 baba cyangwa bakorera mu mihanda bakeneye ubufasha bwihutirwa.

Kubera kutagira ababakurikirana, aba bana baba bafite ibyago byinshi byo kwandura Ebola ndetse no kutabona ubufasha mu gihe barwaye.

Kugeza mu mpera za Nzeri 2026, amakuru yatangajwe na UNICEF agaragaza ko abantu barenga 2.000 bari bamaze kwandura Ebola muri DR Congo, harimo abana barenga 1.100 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Abana bagize hafi kimwe cya kane cy’abanduye bose, ariko bakaba bagize hafi kimwe cya gatatu cy’abahitanywe nacyo.

UNICEF ikomeje gufasha ibigo byakira abana biri hafi y’ibitaro bivura abarwaye Ebola, gutanga ubufasha bwo mu mutwe ku bana bahungabanye, ndetse no gufasha kongera guhuza abana batandukanye n’imiryango yabo.

Iri shami kandi rikomeje gusaba ubufasha bw’amafaranga kugira ngo ibikorwa byo kurwanya Ebola bikomeze. Rivuga ko rikeneye miliyoni 113.4 z’amadolari ya Amerika, ariko kugeza ubu rikaba rimaze kubona miliyoni 40.1 gusa.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko mu bihe by’ibyorezo nka Ebola, kurinda abana ari ingenzi kuko baba mu matsinda yibasirwa cyane n’ingaruka z’icyorezo, cyane cyane iyo batakaje ababareraga.Kwamamaza ibikorwa byo kubasubiza mu miryango yabo no kubaha ubufasha bwo mu mutwe bifatwa nk’imwe mu nzira z’ingenzi zo kubafasha kongera kubaho mu buzima busanzwe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments