Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe
ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri Guveinoma, bagiranye ibiganiro na Uhuru
Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’Abahuza
b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gushakira umuti ibibazo by’intambara yo
mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Akarere
muri rusange.
Mu biganiro
bagiranye ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2026, impande zombi zibanze ku bikorwa
ry’iri tsinda ndetse n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu gushyigikira inzira
y’amahoro iyobowe na Afurika Yunze Ubumwe.
Ku wa Mbere,
tariki ya 5 Ukwakira 2026, Uhuru Kenyatta na bagenzi be barimo Mokgweetsi
Masisi na Sahle-Work Zewde bagiriye uruzinduko i Goma bagirana ibiganiro
n’abayobozi ba AFC/M23 ku kibazo cy’umutekano n’imbaraga zishyirwa mu gushaka
amahoro mu Karere.
Uru
ruzinduko rw’aba bahuza i Goma rwari rugamije gusuzuma ibikorwa n’intambwe
imaze guterwa mu gushakira amahoro Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Uhuru
Kenyatta asanzwe azi neza iki kibazo, kuko yayoboye ibiganiro bya Nairobi byari
bigamije guhuza Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba
bw’iki gihugu, nubwo byarangiye bidatanze umusaruro kubera amananiza
yashyizweho n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Mu 2022,
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) washyizeho Amasezerano ya
Nairobi (Nairobi Process), agamije gushaka umuti w’amakimbirane yo mu
burasirazuba bwa RDC.
Uhuru
Kenyatta, wari waravuye ku mwanya wa Perezida wa Kenya, yagizwe umuhuza
muri iyo gahunda, ubuyobozi bwa EAC bukaba buvuga ko inshingano ze zari uguteza
imbere amahoro no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya y’amasezerano ya
Nairobi.
Muri Werurwe 2025, EAC n’Umuryago w’Ubukungu wa Afurika y’Epfo (SADC) byafashe icyemezo cyo kwagura itsinda ry’abahuza, maze Uhuru Kenyatta ashyirwa mu itsinda ry’abahoze ari ba Perezida batanu bagombaga gufasha mu biganiro by’amahoro bya RDC n’imitwe yitwaje intwaro.
Like This Post? Related Posts