Umugaba
mushya Wungirije w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Butumwa bw’Amahoro
muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj Gen Laston Ngosa, yasezeranyije ingabo
z'u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, gukorana bya hafi mu rwego rwo
gushimangira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’ubu butumwa. Yabivuze uyu
munsi ubwo yasuraga ingabo z'u Rwanda zigize RWANBATT-1 zifite icyicaro mu kigo
cya UN Tomping i Juba. Yari aherekejwe n'Umuyobozi ushinzwe abakozi ku cyicaro
gikuru cya UNMISS, Brig Gen Daisuke Horiguchi, ndetse n’abandi bakozi bo ku
cyicaro gikuru cy’Ingabo za UNMISS.
Uru
ruzinduko rwari rugamije gufasha Umugaba Wungirije w’Ingabo kumenyana
n’abasirikare ba RWANBATT-1, gusuzuma ibikorwa byabo bya gisirikare, kumenya imbogamizi
bahura na zo, ndetse no kumenya uburyo yakunganira ishyirwa mu bikorwa
ry’inshingano z’ubu butumwa bw'amahoro.
Maj Gen
Ngosa akigera ku cyicaro cya RWANBATT-1 yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo za
RWANBATT-1, Lt Col Aloys Ntagwabira, wamugejejeho amakuru arambuye ku bikorwa
n’inshingano by'izi ngabo. Yamugaragarije uruhare rwa RWANBATT-1 mu kurinda
abasivili, gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi, no kubungabunga umutekano mu
gace ishinzwe.
Lt Col
Ntagwabira yashimiye Maj Gen Ngosa ku bw’urwo ruzinduko, avuga ko ari igikorwa
gitera imbaraga ingabo z'u Rwanda kandi kikaba ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bwa
UNMISS bukomeje kuzishyigikira. Yongeye gushimangira ko RWANBATT-1 izakomeza
kuzuza inshingano zayo, kurangwa n'imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga.
Mu ijambo
rye, Maj Gen Ngosa yavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije kumuha amahirwe yo
kurushaho gusobanukirwa imiterere y’ibikorwa bya RWANBATT-1 no kumenya aho
ubuyobozi bw’Ingabo za UNMISS bushobora gutanga ubufasha.
Yasabye
abasirikare ba RWANBATT-1 gukomeza kuba maso mu kubungabunga umutekano, kongera
imbaraga mu mahugurwa, no gukomeza kuba biteguye inshingano nshya zishobora
kuvuka, cyane cyane izijyanye n’igihe cy’amatora ateganyijwe mu kwezi k'Ukuboza
mu gihugu cya Sudani y'Epfo.
Yanashimangiye
akamaro ko kurinda abasivili no gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi, hubahirizwa
uburyo n’amabwiriza bya UNMISS byashyizweho, ndetse n’imiyoboro y’itumanaho
yemewe.
Maj Gen
Ngosa yijeje RWANBATT-1 ko ubuyobozi bw’Ingabo za UNMISS buzakomeza gufatanya
na yo no kuyiha ubufasha bukenewe.
Uru ruzinduko rwanaranzwe n’igikorwa cyo gutera igiti, nyuma hakorwa n'igenzura ry’ibikoresho bya RWANBATT-1.