Guverinoma
y’u Rwanda n’iya Kenya byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire ari mu
nzego 11 zitandukanye hagamijwe gukomeza kwimakaza umubano uhuriweho n’ibihugu
byombi.
Ayo
masezerano yashyizweho umukono nyuma y’Inama ya 10 ya Komisiyo y’Ubutwererane
hagati y’u Rwanda na Kenya, yabereye i Nairobi ku wa 5-6 Ukwakira 2026.
Intumwa z’u
Rwanda zari ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi
n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi. Yari kumwe na Minisitiri
w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja;
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Damien Murwanashyaka, Umunyamabanga Uhoraho muri
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Fidelis Mironko n’abandi
bayobozi.
Ku ruhande
rwa Kenya, intumwa zari ziyobowe na Dr. Musalia Mudavadi, uyobora ibikorwa bya
Guverinoma akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Abanyakenya baba mu
mahanga.
Amasezerano
11 yashyizweho umukono arimo ajyanye n’ubufasha mu by’amategeko no
guhererekanya abakatiwe n’inkiko, ibiganiro bya politiki, ibijyanye n’abinjira
n’abasohoka, imiturire n’iterambere ry’imijyi ndetse n’imikoranire mu gukorana
n’abaturage baba mu mahanga.
Anakubiyemo
imicungire y’amazi no kuhira, imiyoborere y’Inzego z’ibanze, ubufatanye hagati
y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi ya Kenya, gusangizanya ubunararibonye
bushingiye ku muco n’umurage ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ayo
masezerano yiyongera ku mikoranire isanzwe hagati y’u Rwanda na Kenya mu nzego
zirimo dipolomasi, umutekano n’ingabo, uburezi, ubucuruzi, ishoramari,
ubwikorezi no kugeza ibicuruzwa aho bijya.
Muri iyi
nama impande zombi zagaragaje ko hari intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa
amasezerano yo mu nama ya cyenda iheruka kubera i Kigali, zisaba inzego
zibishinzwe kwihutisha ibyo zitararangiza no kurangiza amasezerano akiri mu
biganiro.
Dr. Kaitesi
yagaragaje ko Kenya ikomeje kuba umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi b’u Rwanda
mu bukungu kuko mu 2025, rwatumije muri Kenya ibicuruzwa bifite agaciro karenga
miliyoni 398 z’amadolari ya Amerika, mu gihe ibyo rwoherejeyo byari bifite
agaciro ka miliyoni 5,3 z’amadolari ya Amerika.
Ati: “Ubucuruzi na bwo ni inkingi y’ingenzi y’umubano wacu mu bukungu. Ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu bukomeje kungukira ku kuba byegeranye, imikoranire ikomeye hagati y’abacuruzi babyo n’ubushake dusangiye bwo guteza imbere ukwihuza kw’ubukungu bw’Akarere binyuze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Like This Post? Related Posts