• Amakuru / MU-RWANDA


Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Kibungo mu Karere ka Ngoma, yashyizeho Misa yo gusaba Imana imvura, ikazajya itangwa buri gitondo mu gihe cy’icyumweru, nyuma yo kubona ko imvura yatinze kugwa ugereranyije n’igihe yajyaga igwira muri iki gihembwe.

Iyi Misa ni umwihariko wa Paruwasi ya Kibungo, aho abakristu basabwe kuyitabira bagasaba Imana ko yabagoborera imvura muri iki gihe.

Mu itangazo ryatanzwe na Paruwasi ya Kibungo, Komisiyo ya Liturujiya yagize iti: “Komisiyo ya Liturujiya iramenyesha abakristu cyane cyane abatuye hafi ya paruwasi, ko Misa za mu gitondo z’iki cyumweru guhera tariki ya 06 Ukwakira 2026 ari Misa yo gusaba imvura. Tuzazitabire dusabe Imana kutugoborera imvura. Nyagasani akunda abamusaba bizeye.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kibungo, Maniragaba Gerard, yavuze ko igitabo cya Misa cya Kiliziya Gatolika kirimo Misa zinyuranye zikorwa hashingiwe ku bihe igihugu cyangwa abaturage baba barimo.

Yasobanuye ko, urugero, mu gihe cy’intambara hashobora gutangwa Misa zo gusaba amahoro, mu gihe cy’imyuzure n’ibindi biza hakaba Misa zihariye zo kubisabira, ndetse no mu gihe imvura ibuze hakaba Misa yo gusaba Imana imvura.

Padiri Maniragaba yavuze kandi ko hari n’izindi Misa zikorwa mu bihe bitandukanye, zirimo izo gushimira Imana, gusabira Abanyarwanda, gusabira abayobozi n’izindi ziturwa bitewe n’ibibazo cyangwa ibihe abaturage barimo.

Ati: “Twe rero twakoze Misa yo gusaba imvura. Abakristu tubasaba kumenya uko ibihe bimeze, bakamenya kubisaba Imana aho kugira ngo bahahamuke, bihebe, igikuba gicike. Ahubwo basenge kandi bizeye, baziko Imana ari yo mugenga w’ibihe byose, ari na yo itanga byose. Hari n’igihe Nyagasani ashyiramo akantu kugira ngo abantu basenge bamusabe.”

Padiri Maniragaba yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza iyi Misa cyaje nyuma yo kubona ko imvura yatinze kugwa, bityo Paruwasi ya Kibungo igasaba abakristu kwegera Imana bayisaba imvura muri iki gihe.

Yavuze ko bitari bisanzwe ko Ukwakira kugera imvura itaragwa, kandi ko ari kimwe mu byatumye Paruwasi ya Kibungo ishyiraho Misa zihariye zo gusaba Imana imvura.

Nubwo Paruwasi ya Kibungo yasabye abakristu gusengera imvura, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu Ukwakira 2026 hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi, hirya no hino mu gihugu.

Mu itangazo ry'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (Meteo Rwanda) ku miterere y’ibihe ryasohotse ku wa 05 Ukwakira 2026, iki kigo cyagaragaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 90 na 300.

Meteo Rwanda yavuze ko iyo mvura izaba iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira.

Muri uku kwezi kandi hateganyijwe umuyaga uringaniye ushobora rimwe na rimwe kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye na 14 ku isegonda.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments