Hashize
imyaka itatu ibitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023 bibaye muri Israel,
ariko Intara ya Gaza yo ikaba yarasigaye yarabaye amatongo nyuma y’intambara
yamaze imyaka.
Nyuma
y’ibitero byo ku wa 7 Ukwakira, ingabo za Israel zagabye ibitero bikomeye ku
butaka bwa Gaza, zivuga ko zigamije guhashya abarwanyi ba Hamas. Ibyo bitero
byagize ingaruka zikomeye ku baturage basanzwe, benshi bahasiga ubuzima cyangwa
bahatirwa kuva mu byabo.
Uretse
umubare munini w’abahitanywe n’intambara, abantu bagera kuri miliyoni ebyiri
bakomeje kuba mu buhungiro, bamwe bakaba barimuwe inshuro nyinshi bashaka
ahantu hatekanye.
Raed
Khozeiq, utuye mu gace ka Tel al-Hawa mu mujyi wa Gaza, avuga ko imyaka itatu
ishize yabaye ibihe bikomeye cyane kuri bo.
Ati: “Tumaze
imyaka itatu tunyura mu bihe bikomeye bidasanzwe. Nta gihugu na kimwe ku isi
cyanyuze mu byo twe twanyuzemo hano: intambara ikomeye, inzara, gufungwa
kw’amashuri n’amashuri makuru. Nta kintu na kimwe gisigaye. Ibintu ni bibi
cyane.”
Undi
muturage wa Gaza, Walid Akram, na we avuga ko ubuzima kuva ku wa 7 Ukwakira
bwahindutse mu buryo batigeze batekereza.
Ati: “Kuva
ku wa 7 Ukwakira, tubayeho ubuzima tutigeze dutekereza ko twazabamo. Ntabwo
twavuye i Gaza tujya mu majyepfo; twagumye hano. Twabonye urupfu, isenywa
ry’inyubako n’ibisasu, ibintu tutari dusanzwe tuzi mbere. Twimuwe inshuro
nyinshi, tuva mu gace ka Thalathini tujya Al-Sahaba, nyuma tujya Sheikh Radwan,
hanyuma tugera Al-Zaytoun. Byari ibintu bibabaje kandi bikomeye cyane.”
Nubwo
agahenge kagezweho umwaka ushize kagabanyije imirwano ikaze, umutekano muri
Gaza uracyari mubi. Ibitero bya Israel bikomeje kuvugwa hafi ya buri munsi, mu
gihe abaturage benshi bagihanganye n’ingaruka z’intambara n’ibibazo
by’ubutabazi.
Gaza ikomeje
kuba mu bibazo bikomeye by’ubutabazi ku isi, aho abaturage benshi bakeneye ibiribwa,
amazi, ubuvuzi, no kubona n’izindi serivisi z’ibanze zikenewe kugira babashe kubaho
Like This Post? Related Posts