• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Amashusho y’Umusenateri wo muri  Kenya, Karen Nyamu akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara mu cyumba cya Sena akoresha telephone anarya urutoki rw’igikumwe  mu gihe bageni be bari mu nama

Muri ayo mashusho yafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, Nyamu agaragara yicaye mu mwanya we afite telefone, ndetse nyuma akagaragara ashyira ururtoki rw’igikumwe mu kanwa.

Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu gihe gito, maze abakoresha imbuga zitandukanye batangira kuyaganiraho no gutanga ibitekerezo ku myitwarire y’abayobozi mu gihe bari mu nshingano za Leta.

Bamwe mu bayabonye bibanze ku kuba uyu musenateri yarakomeje gukoresha telefone mu gihe ibikorwa bya Sena byari birimo gukomeza, mu gihe abandi bibanze ku gikorwa cyo gushyira urutoki mu kanwa cyagaragaye muri ayo mashusho.

Karen Nyamu ni umwe mu banyapolitiki bo muri Kenya bakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’ibikorwa cyangwa amagambo ye.

Ikoreshwa rya telefone mu nama z’Inteko Ishinga Amategeko na ryo rimaze igihe riganirwaho mu bihugu bitandukanye, cyane cyane ku bijyanye no kwibanda ku nshingano z’abayobozi igihe bari mu nama.

Kuri iyi nshuro, amashusho ya Karen Nyamu yongeye gutuma imyitwarire y’abasenateri mu gihe cy’inama iba ingingo yaganiriweho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments