• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Abantu bagiye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Strasbourg mu Bufaransa batunguwe no kubona ikibumbano kinini gisa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kimugaragaza yambaye ubusa.

Iki gihangano gifite uburebure bwa metero 2,5, cyakozwe n’umuhanzi wo muri Denmark witwa Jens Galschiot. Yacyise “The Orange Plague”, izina risobanura “Icyorezo cy’Umuhondo”.

Ikibumbano kigaragaza Trump yicaye ku mugongo w’umuntu muto, mu gihe afashe inkoni ndende. Umuhanzi avuga ko iki gihangano ari ubutumwa bw’ubuhanzi bugamije kunenga ibyo abona nk’akarengane ndetse n’imyitwarire ya politiki ya Trump.

Galschiot yavuze ko iki kibumbano gisize zahabu ya karat 23, ndetse ko kizwi no ku rindi zina rya “King of Injustice”, risobanura “Umwami w’Akarengane”.

Iruhande rw’iki gihangano hashyizwe inyandiko isobanura ubutumwa bw’umuhanzi. Iyo nyandiko ivuga ko “Umwami w’Akarengane” yicaye ku mugongo w’umuntu uri kuremerwa n’umutwaro.

Uyu muhanzi kandi yanenze Trump ku bijyanye n’imyitwarire ye ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe, avuga ko hari ibikorwa byo guhangana n’iki kibazo abona ko bibangamiwe.

Iki kibumbano cyashyizwe ahantu hahurira inyubako ebyiri z’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi i Strasbourg, aho biteganyijwe ko kizaguma kugeza ku wa Kane.

Ni umudepite wo muri Denmark mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, Per Clausen, watumiye Jens Galschiot kugira ngo amurikire iki gihangano.

Clausen yavuze ko adahangayikishijwe n’uko Trump ashobora kwakira iki gihangano, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi bigomba kuba byemerwa mu rwego rw’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Ati: “Niba umuntu yumva ababajwe cyane ku buryo atakwihanganira ko iki kibumbano kimurikwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, nta mwanya afite ku ruhando mpuzamahanga.”

Kugeza ubu, Donald Trump ntacyo yari yatangaza ku bijyanye n’iki kibumbano.

Iki gihangano kandi si ubwa mbere cyerekwa rubanda. Cyamaze kumurikwa mu yindi mijyi yo ku mugabane w’u Burayi, ndetse no mu nama ya COP30 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe yabereye i Belém muri Brésil.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments