Umunyururu witwa
Christa Pike, wasimbutse urupfu muri
Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma kugerageza gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu
yari yarakatiwe ariko akarusimbuka yongeye kugarura ubwenge no kuvugana n’abamwitaho
nyuma y’icyumweru
Pike yari
yajyanywe mu bitaro nyuma y’igeragezwa ryo kumwica ku wa 30 Nzeri 2026 ariko ntibikunde
ahubwo akazahazwa n’imiti bari bamuteye
ariko Abamwunganira bakaba bavuze ko yari amaze iminsi ari muri koma mu bitaro aho yari akeneye ubuvuzi bukomeye.
Ku wa
Kabiri, abamwunganira batangaje ko Pike yongeye kugira ubwenge ndetse
agatangira kuvuga. Umwunganizi we, Randy Spivey, yavuze ko igihe yabyukaga
yabanje kubaza aho yari n’abantu bari hafi ye. Yavuze kandi ko akiri mu rujijo
kandi ko abaganga bagikomeje kumwitaho.
Nyuma y’ibi
byabaye, abamwunganira basabye urukiko gutegeka inzego za gereza kubika
ibimenyetso byose bifitanye isano n’igeragezwa ry’igihano cy’urupfu, kugira ngo
bishobore gukoreshwa mu iperereza no mu manza.
Urukiko rwo
mu gace ka Davidson County rwategetse ko ibimenyetso bifitanye isano n’icyo
gikorwa bibikwa, harimo inyandiko, amakuru y’imbere mu nzego za gereza n’ibindi
bikoresho byakoreshejwe muri icyo gikorwa.
Abamwunganira
bavuga ko hakenewe ibisobanuro birambuye ku byabaye, cyane cyane ku buryo
igikorwa cyagenze ndetse n’impamvu kitageze ku cyo cyari kigamijwe. Basabye
kandi ko uburenganzira bwa Pike bwo kuganira n’abamwunganira bwubahirizwa mu
gihe akiri mu bitaro.
Guverineri
wa Tennessee, Bill Lee, yahagaritse ibindi bikorwa byo gushyira mu bikorwa
igihano cy’urupfu muri uyu mwaka, ategeka ko hakorwa iperereza ryigenga kugira
ngo hamenyekane neza icyabaye.
Kugeza ubu,
ntiharamenyekana uko ubuzima bwa Pike buzakomeza kumera cyangwa niba Leta ya
Tennessee izongera gufata umwanzuro wo gukomeza iki gihano. Abamwunganira bo
bakomeje gusaba ko igihano cy’urupfu cyahindurwa igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts