Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaburanishije urubanza ruregwamo abagore babiri bavukana, Mujawamariya Gertrude na Mukampabuka Eugenie, bashinjwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, nyuma y’urupfu rwa Hatangimana Faustin wari umupangayi wa Mujawamariya.
Icyaha aba bagore bombi bakurikiranyweho cyabereye mu Kagari ka Mushirarungu, mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza. Mujawamariya na Mukampabuka batawe muri yombi ku wa 22 Ugushyingo 2025.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagore bombi bagize uruhare mu rupfu rwa Hatangimana, bukavuga ko umurambo we wabonetse mu nzu yari yarafunze nyuma y’uko abaturanyi bumvise impumuro mbi ituruka mu rugo rwa Mujawamariya.
Kugira ngo inzego zibashe kwinjira muri iyo nzu, byabaye ngombwa ko urugi rufungurwa ku ngufu, kuko urufunguzo rwari rwazanywe na Mukampabuka rutabashije kurufungura.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uburyo umurambo wabonetsemo, hamwe n’ibindi bimenyetso byakusanyijwe n’ubugenzacyaha, bishimangira ko Hatangimana yaba yarishwe.
Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko Mujawamariya ari we ukekwa cyane kuko yari abanye na nyakwigendera mu rugo rumwe.
Yagize ati: “Mujawamariya babanaga mu rugo ni we wamwishe, kuko iyo ataba ari we wamwishe, kandi ari na we babanaga, urugi umurambo wa nyakwigendera warimo ntirwari kuba rukingiye inyuma.”
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko hagati ya Mujawamariya na Hatangimana hari ikibazo cy’amafaranga, bushingiye ku butumwa bugufi bwabonetse muri telefone ya nyakwigendera, aho yamwibutsaga amafaranga yagombaga kwishyura.
Umushinjacyaha yavuze ko nyuma yo kwica Hatangimana, Mujawamariya yahise ava aho yari atuye ajya gucumbika mu Karere ka Kamonyi.
Ati: “Mujawamariya afatanyije na mukuru we bakimara kwica Hatangimana, Mujawamariya yahise ahunga ajya gucumbika i Kamonyi.”
Ku ruhande rwa Mukampabuka, Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho kuba yarazanye urufunguzo rwari rugiye gukoreshwa mu gufungura inzu yari irimo umurambo, nubwo rutabashije gufungura urugi.
Bwasabiye aba bagore bombi igihano cy’igifungo cya burundu.
Uko Mujawamariya yireguye
Mu kwiregura kwe, Mujawamariya yahakanye ibyo aregwa, avuga ko atabanaga na Hatangimana mu nzu imwe, ahubwo ko babaga mu rugo rumwe ariko buri wese afite inzu ye.
Yemeje ko Hatangimana yari umupangayi we, ariko avuga ko yari yaramusize mu rugo ajya gukorera ubucuruzi muri butiki yo mu Karere ka Kamonyi ku wa 9 Ugushyingo 2025.
Yagize ati: “Iyo nzu nagiye gukoreramo nayirambagije mu kwezi k’Ukwakira 2025.”
Mujawamariya yavuze ko ku wa 22 Ugushyingo 2025 yahamagajwe n’umukuru w’umudugudu amubwira ko iwabo hari impumuro mbi. Yahise ahamagara mukuru we Mukampabuka amusaba kuzana urufunguzo.
Ngo bagezeyo bagerageje gufungura ariko ingufuri irabananira, bahamagara uwabafasha gufungura urugi. Ni bwo basanze Hatangimana yarapfuye.
Yakomeje avuga ko nyuma yaho inzego z’ubuyobozi zamusabye kujyayo, ageze ku Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ahasanga mukuru we, bombi bagahita bafungwa.
Mujawamariya yavuze ko Mukampabuka atakundaga kujya iwabo, bityo ko bombi barengana. Yavuze ko abishe Hatangimana bashobora kuba bari bafite intego yo kubashyiraho amakosa.
Yemeye ko yigeze kwandikira Hatangimana amwibutsa amafaranga y’ubukode yari amubereyemo.
Ati: “Nibyo koko namwandikiye ubutumwa mwishyuza amafaranga 6.000 Frw y’inzu yishyuraga buri kwezi, ananyoherezamo 5.000 Frw ansigaramo 1.000 Frw.”
Nyuma yo kuvuga aya magambo, Mujawamariya yahise arira bituma iburanisha rihagarara akanya gato.
Akimara gukomeza, yavuze ko atari kwica umuntu kubera amafaranga 1.000 Frw kandi ko atari gukora icyaha nk’icyo ngo asige umurambo wa nyakwigendera mu rugo rw’iwabo.
Yasabye urukiko kumugira umwere
Mukampabuka na we yasabye kugirwa umwere, avuga ko ataherukaga iwabo kuko yabaga mu Mujyi wa Nyanza, ahubwo ko yahamagajwe agasabwa kujyana urufunguzo nyuma y’uko humvikanye impumuro mbi.
Umucamanza yatangaje ko icyemezo cy’urukiko kizatangazwa ku wa 22 Ukwakira 2026.
Mujawamariya aburana afungiye mu Igororero rya Nyamagabe, mu gihe Mukampabuka aburana adafunze nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rumurekuye by’agateganyo.
Like This Post? Related Posts