• Amakuru / MU-RWANDA


Abanyarwanda 369 bari bamaze igihe baba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batahutse banyuze ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC, mu Turere twa Rubavu na Rusizi.

Muri aba batahutse, 316 bagizwe n’imiryango 99 banyuze ku mupaka wa Grande Barrière mu Karere ka Rubavu, mu gihe abandi 53 bibumbiye mu miryango 14 banyuze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere mu Karere ka Rusizi.

Bamwe mu batahutse bavuga ko bahunze u Rwanda mu 1994, ariko bakavuga ko ubuzima bari bamazemo imyaka myinshi muri RDC bwari bugoye, by’umwihariko kubera intambara n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Nsengiyumva Théoneste, umwe mu batahutse, yavuze ko ubuzima bari bafite muri RDC bwari bugoye kuko batagiraga umutekano n’ubwisanzure, ndetse n’imyaka bahinze ikaba yarajyanwaga n’inyeshyamba.

Ati: “Nari ndiho mu buzima bubi cyane kuko nta bwisanzure twari dufite, nta n’imirima dufite. N’iyo twahinze duke, inyeshyamba zarabitwaraga.”

Yongeyeho ko nyuma yo kubwirwa ko mu Rwanda hari amahoro, bahisemo gutaha maze basanga koko igihugu gifite umutekano.

Ati: “Masisi twari turi, batubwiye ko mu Rwanda ari amahoro none turatashye dusanze ari amahoro.”

Hakizimana Aléxis na we yavuze ko ubuzima bwo muri RDC bwari bugoye kubera intambara zahoragaho, zikabangamira ibikorwa byabo n’iterambere.

Ati: “Ubuzima bwo muri Congo ntabwo bwari bwiza bitewe n’intambara zihoraho. Umuntu yageragezaga gukora ikintu ariko intambara ikamubuza kugera ku byo yifuza.”

Hakizimana yavuze ko yatashye ku bushake ari kumwe n’abana bane, mu gihe abandi bana be bane bashatse abagore muri RDC.

Bamwe mu batahutse bavuga ko mu gihe bari muri RDC bumvaga amakuru atari meza ku Rwanda, ndetse ko hari n’ababuzwaga gutaha n’imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane FDLR.

Nsengiyumva yavuze ko imitwe yitwaje intwaro yabatezaga ubwoba, ariko ko nyuma yo kubona uburyo bwo gutaha bahisemo gusubira mu Rwanda.

Ati: “Usanga bari kwica abantu, bakadutesha umutwe ku buryo nta bwisanzure twari dufite kubera imitwe ya FDLR na Nyatura. Ariko aho twumviye ihumure, twaratashye mu rwatubyaye kandi dusanze ari amahoro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yashimiye aba Banyarwanda kuba barashoboye kuva mu bice bari barimo, ababwira ko Leta ifite gahunda zo kubafasha kongera kubaka ubuzima.

Yavuze ko abageze mu zabukuru bazitabwaho, mu gihe abafite ubushobozi bwo gukora bazafashwa kwiteza imbere.

Ati: “Dufite gahunda za Leta zizabafasha, ndetse n’abageze mu zabukuru bakitabwaho, abandi bagakora bakiteza imbere.”

Nzabonimpa yavuze kandi ko kuba aba Banyarwanda batahutse ari ikimenyetso cy’uko n’abandi bashobora gutaha.

Aba Banyarwanda 369 bacumbikiwe mu Nkambi y’Agateganyo ya Kijote, iherereye mu Karere ka Nyabihu, mu gihe bategereje gutuzwa no gufashwa gutangira ubuzima bushya.

Biyongereye ku bandi Banyarwanda barenga 7,000 bamaze gutahuka bavuye muri RDC kuva muri Mutarama 2025.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments