• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Kagarama, Umudugudu wa Kamatene, haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka itatu witwa Duhirwe Ikaze Ethia, bivugwa ko yahawe inzoga izwi nka “Kata Moto” n’umuturanyi we.

Iby’uru rupfu byamenyekanye ku mugoroba wo ku munsi w’ejo. Amakuru avuga ko uyu mwana yahawe iyo nzoga n’umuturanyi we witwa Tuyishime, nyuma akaza kugira ikibazo cy’ubuzima bikarangira apfuye.

Impamvu nyayo y’urupfu rw’uyu mwana ndetse n’ibindi byerekeye ibyabaye biracyategerejweho ibisobanuro birambuye n’inzego zibishinzwe.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze n’uwaba afite uruhare muri uru rupfu.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments