• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage bo mu Murenge wa Gitambi, mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo bukomeje kubibasira mu masaha y’ijoro, cyane cyane inka, bagasaba ko hafatwa ingamba zo gukaza umutekano.

Aba baturage bavuga ko abajura binjira mu ngo cyangwa mu biraro by’amatungo nijoro, bakiba inka bakazambika butini kugira ngo bitume bitamenyekana byoroshye. Ibi ngo bituma ba nyir’amatungo bagorwa no kumenya aho inka zabo zajyanywe, bikabateza igihombo n’impungenge ku mutekano w’imitungo yabo.

Bavuga ko ubu bujura bubangamiye imibereho yabo, kuko amatungo ari imwe mu mitungo ibafasha kwiteza imbere no kubona amikoro. Basanga hakenewe ingamba zihamye zo gukumira abajura no kurushaho gukurikirana ibikorwa by’ubujura bukorerwa muri aka gace.

Aba baturage basaba ko hashyirwaho amarondo akora neza kandi ahoraho, kugira ngo afatanye n’inzego z’umutekano mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, cyane cyane mu masaha y’ijoro.

Bifuza ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano bwakazwa, hagamijwe gukumira ubujura no gufasha abaturage kurushaho kugira umutekano usesuye.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye yatanzwe ku mubare w’inka zimaze kwibwa cyangwa ku cyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments