RURA yitabye PAC isabwa ibisobanuro by’ibibazo birimo na interineti yaburiwe irengero

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-21 11:06:32 Ubukerarugendo

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, Nibwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA kitabye abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC ngo gitange ubusobanuro bwibibazo abagenzi bahura nabyo.

Abayobozi n’abakozi ba RURA bari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle, babajijwe ibibazo bigera kuri 13 bishingiye ku byuho byagaragaye mu igenamigambi n’ibijyanye n’igenzura mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yavuze ko muri rusange, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu harimo ikibazo gikomeye kirimo ubuke bw’imyanya abantu bicaraho mu modoka.

Ikindi ni imirongo aho abantu bategera za bisi yabaye minini ariko bikaba biterwa n’imyanya abantu bicaramo yagiye igabanyuka kuko mu 2015 yari 22.238 ariko ubwo hakorwaga igenzura muri Mutarama 2022, hari hari imyanya 19.961.

Ati “Ni ukuvuga ngo muri iyo myaka irindwi, imyanya yagabanyutseho 2300. Ubwo ni ikibazo gishingiye ku bwikorezi ariko RURA kubera ko ariyo ishinzwe gushyiraho imikorere y’uru rwego, twarayisabye ngo nishyireho uburyo bworohereza abantu gushoramo imari, ikibazo kigabanyuke.”


Ubwo abadepite bari babajije abayobozi ba RURA, niba Leta yaratumije bisi kugirango isubire mu bucuruzi bwo gutwara abantu nk’uko byahoze mu kigo cyayo cya ONATRACOM, umuyobzi wa RURA, Rugigana Evariste, yasubije ko izi bisi Leta yatumije zizahabwa abikorera akaba aribo bakomeza ibyo gutwara abantu. Aha niho abadepite bahise bibaza ukoLeta izagaruza amafaranga yagze izi bisi ariko abadepite ntibabisubizwa kuko Rugigana uyobora RURA yahise abasubiza ko hari gukorwa inama z’uko aya amafaranga azagaruzwa ko nta byinhi yabivugaho.

Abadepite banibajije ku mafranga miliyoni 417, abaturage bishyuye internet ntibayibone, RURA ivuga ko aya mafaranga iyabitse iri gushaka uburyo izayongera kuri nkunganire leta yishyurira abaturage mu ngendo. Abadepite ntibemeye ibi byo gushyira amafaranga kuri nkunganire bavuga ko yibwe abaturage aribo bagomba kuyasubizwa.

Depite Uwineza yavuze ko hari ikindi kibazo cy’abagenzi bishyura amafaranga ya Internet ariko bakaba batayikoresha kuko muri za bisi nta internet ikibamo.

Muri Werurwe 2018, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasinyanye amasezerano yo gukwirakwiza internet mu modoka na AC Group.

Byari biteganyijwe ko buri modoka itwara abagenzi muri Kigali ishyirwamo internet rusange ikoreshwa n’abagenzi.

Bivugwa ko abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali bishyura 10 Frw ya internet yo muri bisi. Icyakora, hari ubwo bishyura ayo mafaranga kandi imodoka barimo itarashyizwemo iyo internet.

Ibyo byatumye amafaranga yishyuwe internet ku modoka zitayifite angana na 388.603.725 Frw yari abitswe kuri konti ya RURA ku wa 30 Kamena 2022 adakoreshwa.

Related Post