Umuhanzi
ubifatanya no gutunganya imiziki, Element Eleeeh, yatangaje ko agiye gukorera
ibitaramo bitanu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutaramira
abakunzi be muri Canada.
Ibi bitaramo
biteganyijwe gutangira mu Ugushyingo 2026, bikomereze mu ntangiriro za Mutarama
2027, aho uyu muhanzi azagera mu mijyi itandukanye yo muri Amerika.
Ku wa 6
Ugushyingo 2026, Element azataramira abakunzi be i Austin muri Leta ya Texas,
akomereze i Dayton muri Ohio ku wa 14 Ugushyingo 2026.
Ku wa 28
Ugushyingo 2026, azataramira muri Leta ya Kentucky, mbere yo gusoza uru rugendo
rw’ibitaramo mu Mujyi wa Portland ku wa 2 Mutarama 2027.
Nubwo
Element yatangaje ko azakora ibitaramo bitanu, amakuru yatangajwe kugeza ubu
agaragaza amatariki ane gusa, mu gihe itariki n’aho igitaramo cya gatanu
kizabera bitaramenyekana.
Element
Eleeeh amaze iminsi akorera ibitaramo muri Canada aho yari ari kumwe na Kevin
Kade ndetse muri urwo rugenda hari n’abandi bahanzi bagiye batungurana nka The
Ben na Shaffy baherutse no gukorana indirimbo bise Ninde.
Element
Eleeeh amaze iminsi ku Mugabane wa Amerika akaba ari naho akomereje ibikorwa
bye byo gutunganya imiziki no gukora indirimbo nshya ndetse hari amakuru
yavuzwe ko uyu muhanzi ashobora kuzaguma yo.
Like This Post? Related Posts