Filime
BEN’IMANA yakozwe n’Umunyarwandakazi Marie-Clémentine Dusabejambo, yabaye iya
mbere ihagarariye u Rwanda mu rugendo rwo guhatanira ibihembo bya Oscar, bizwi
nka bimwe mu bikomeye ku rwego mpuzamahanga mu ruganda rwa sinema.
Iyi filime
ni yo ya mbere ndende yakozwe na Marie-Clémentine Dusabejambo. Yerekanwe bwa
mbere ku isi mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes mu Bufaransa muri Gicurasi
2026, aho yegukanye igihembo cya Caméra d’Or gihabwa filime za mbere ndende
zakozwe n’abayobozi bazo.
Nyuma yo
kwerekanwa muri Cannes, BEN’IMANA iteganyijwe gutangira kwerekanwa mu nzu za
sinema mu Bufaransa ku wa 3 Gashyantare 2027.
Iyi nkuru ya
BEN’IMANA nibwo yabaye 2012, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
ikagaruka ku buzima bw’abarokotse Jenoside, ubutabera n’urugendo rwo kwiyunga
binyuze mu nkiko Gacaca.
Inkuru yayo
yibanda kuri Vénéranda, umugore warokotse Jenoside wemera ko inkiko Gacaca zari
ngombwa kugira ngo ubutabera butangwe kandi Abanyarwanda bafashwe mu rugendo
rwo kwiyunga.
Nubwo ahura
n’igitutu, Vénéranda akomeza gutegura ibiganiro bihuza abarokotse Jenoside
n’imiryango y’abayikoze, agamije gufasha impande zombi kuganira no kubaka
ubwiyunge.
Amaze
kumenyako umukobwa we atwite mu buryo atari yiteze, ahura n’ibibazo bituma yongera
kwisuzuma, agahangana n’ibyiyumvo bye ndetse n’ibice bikomeye by’amateka ye
bwite.
Binyuze kuri
iyi nkuru, BEN’IMANA igaragaza ingorane zishobora kugaragara mu rugendo rwo
guhangana n’ibikomere by’amateka, gushaka ubutabera no kubaka ubwiyunge mu miryango.